Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 19,25-27
Iruhande rw’umusaraba wa Yezu hari hahagaze Nyina, na nyina wabo Mariya muka Kilopa, na Mariya Madalena. Yezu abonye Nyina, ahagararanye na wa mwigishwa yakundaga, abwira Nyina ati “Mubyeyi, dore umwana wawe.” Abwira na wa mwigishwa ati “Dore Nyoko.” Guhera icyo gihe, uwo mwigishwa amujyana iwe.