Amasomo yo ku wa gatanu, Icya 1, Mbangikane

Isomo rya 1 : 1 Samweli 8,4-7.10-22a.

Abakuru b’imiryango ya Israheli bose barakorana, maze basanga Samweli i Rama. Baramubwira bati «Dore urashaje kandi abahungu bawe ntibagukurikiza. None rero utwimikire umwami, ajye atuyobora nko mu yandi mahanga yose.» Ibyo bibabaza cyane Samweli, ubwo bavugaga bati «Twimikire umwami ajye atuyobora.» Nuko Samweli atakambira Uhoraho. Uhoraho abwira Samweli, ati «Tega amatwi abo bantu n’ibyo bakubwira byose. Si wowe banze, ahubwo ni jye. Ntibashaka ko mba umwami wabo. Nuko imbaga yasabaga umwami, Samweli ayisubiriramo amagambo yose Uhoraho yavuze. Arababwira ati «Dore uko umwami musaba azabategeka: azafata abahungu banyu, abagire abanyamagare ye n’abanyamafarasi ye, maze bazajye birukanka imbere y’igare rye. Azabagira abatware b’abantu igihumbi, n’ab’abantu mirongo itanu, abagire abahinzi b’imirima ye n’abasaruzi b’imyaka ye, bamucurire intwaro zo kurwanisha n’ibyuma byo gushyira ku mafarasi ye. Azafata abakobwa banyu ho abakozi b’imibavu, abanyagikoni n’abatetsi b’imigati. Azabatwara imirima yanyu, imizabibu n’imizeti yanyu y’inyamibwa, azabigabire abagaragu be. Azafata umugabane wa cumi w’imbuto zanyu n’uw’imizabibu yanyu, maze abigabire abanyarugo be n’abagaragu be. Azabanyaga abagaragu n’abaja banyu, n’inyamibwa zo mu basore banyu, n’indogobe zanyu, maze abikoreshe imirimo ye. Azafata umugabane wa cumi w’amatungo yanyu, namwe ubwanyu muzahinduke abacakara be. Nuko uwo munsi muzacure imiborogo mutewe n’uwo mwami mwihitiyemo, nyamara uwo munsi Uhoraho ntazabasubiza.»
Ariko iyo mbaga yanga kumvira Samweli, baravuga bati «Icyo dushaka ni umwami, kugira ngo natwe tuzamere nk’andi mahanga yose. Umwami wacu azatuyobora, azatujye imbere, anaturengere mu ntambara turwana.» Samweli atega amatwi ayo magambo yose ya rubanda, maze ayageza kuri Uhoraho. Nuko Uhoraho abwira Samweli, ati «Bemerere, ubimikire umwami.» Samweli ni ko kubwira Abayisraheli, ati «Nimugende, buri muntu asubire mu mugi we.»