Amasomo yo mu Misa ya Noheli – Mu gicuku

Isomo rya 1: Izayi 9,1-6

Abantu bagendaga mu mwijima babonye urumuri nyamwinshi,
abari batuye mu gihugu cy’icuraburindi, urumuri rwabarasiyeho.
Wabagwirije ineza, ubasakazaho ibyishimo,
none bariho bariyereka imbere yawe, boshye abishimira umusaruro,
baranezerewe nk’abagabana iminyago,
kuko wabakijije umuzigo bari bikoreye,
ingiga yabashenguraga ibitugu
n’ikiboko cy’uwabakoreshaga agahato,
warabijanjaguye nko kuri wa munsi w’Abamadiyani.
Inkweto zose z’intambara zarimburaga ubutaka,
n’igishura cyose cyazirinzwe mu maraso,
byarakongotse boshye inkwi baroshye mu muriro.
Kuko umwana yatuvukiye, twahawe umuhungu.
Ubutegetsi bumuri ku bitugu,
ahawe izina: «Umujyanama w’agatangaza, Imana Idahangarwa,
Umubyeyi iteka, Umwami w’amahoro.»
Hazaba ingoma irambye n’amahoro atagira iherezo,
ku ntebe ya Dawudi n’ubwami bwe,
azabishinga kandi abikomeze mu butungane n’ubutabera,
ubu n’iteka ryose.
Uhoraho Umugaba w’ingabo azabisohoza,
kubera umwete we wuje urukundo.

Zaburi ya  95 (96), 1-2a, 2b-3, 11-12a, 12b-13a, 13bc

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,
isi yose niririmbire Uhoraho!
Nimuririmbire Uhoraho, musingize izina rye.
 
Uko bukeye mwogeze agakiza ke!
Nimwamamaze ikuzo rye mu mahanga,
n’ibyiza bye mu miryango yose!
Ijuru niryishime, kandi isi nihimbarwe!
Inyanja niyorome, n’ibiyirimo byose!
 
Imisozi nisabagire kimwe n’ibiyisesuyeho byose,
n’ibiti byose by’ishyamba bivugirize impundu icyarimwe,
mu maso y’Uhoraho, kuko aje,
kuko aje gutegeka isi;
azacira isi urubanza mu butabera,
arucire n’imiryango mu butarenganya bwe.

Isomo rya 2: Tito 2,11-14

Koko rero ineza y’Imana, soko y’umukiro ku bantu bose, yarigaragaje, itwigisha kureka kugomera Imana no gutwarwa n’irari ry’iby’iyi si, kugira ngo guhera ubu ngubu tubeho turangwa n’ubwitonzi, ubutungane, n’ubusabaniramana, mu gihe tugitegereje ya mizero mahire hamwe n’Ukwigaragaza kwa Yezu Kristu yisesuyeho ikuzo, We Mana yacu y’igihangange, akaba n’Umukiza wacu, witanze kubera twebwe, kugira ngo aturokore ubugome bwose kandi yuhagire umuryango ugenewe kuba ubukonde bwe no kugira ishyaka ryo gukora icyiza cyose.

Ivanjili ya Mutagatifu  Luka 2,1-14

Muri iyo minsi, Kayizari Ogusito yaciye iteka ryo kubarura abantu bo mu bihugu byose yategekaga. Iryo barura rya mbere ryabaye igihe Kwirini yari umutware wa Siriya. Bose bajyaga kwiyandikisha, buri muntu mu mugi we. Yozefu na we ava mu mugi wa Nazareti ho mu Galileya, ajya mu mugi wa Dawudi witwaga Betelehemu yo mu Yudeya, kuko yari uwo mu muryango wa Dawudi, agira ngo abarwe, we n’umugore we Mariya wari utwite. Nuko bagezeyo, umunsi wo kubyara uragera. Abyara umuhungu we w’imfura, amworosa utwenda, amuryamisha mu kavure, kuko nta wundi mwanya ukwiye bari babonye aho bacumbika.
Muri ako karere hari abashumba barariraga amatungo yabo ku gasozi. Nuko Umumalayika wa Nyagasani abahagarara iruhande, ikuzo rya Nyagasani ribasesekazaho urumuri, maze bashya ubwoba. Malayika arababwira ati «Mwigira ubwoba, kuko mbazaniye inkuru ikomeye cyane, izashimisha umuryango wose. None, mu mugi wa Dawudi, mwavukishije Umukiza ari we Kristu Nyagasani. Dore ikimenyetso kimubabwira: murasanga uruhinja rworoshe utwenda, ruryamye mu kavure.» Nuko ako kanya, inteko y’ingabo zo mu ijuru yifatanya na wa Mumalayika, basingiza Imana bavuga bati
«Imana nikuzwe mu bushorishori bw’ijuru,
kandi mu nsi abo ikunda bahorane amahoro.»
Publié le