Amasomo yo ku wa Mbere – Nyuma y’Ukwigaragaza

Isomo rya 1: 1 Yohani 3,22-24; 4,1-6

Nkoramutima zanjye, maze icyo dusabye cyose tukagihabwa, kuko dukurikiza amategeko yayo, kandi tugakora ikiyinyura. Dore rero itegeko ry’Imana: ni uko twakwemera izina ry’Umwana wayo Yezu Kristu, kandi tugakundana nk’uko yabidutegetse. Ukurikiza amategeko y’Imana aguma mu Mana, na Yo ikamugumamo. Kandi aho tumenyera ko Imana iturimo, ni uko yaduhaye Roho wayo. Nkoramutima zanjye, ntimugapfe kwemera ubonetse wese, ahubwo mujye mubanza gushishoza ibyo mubwiwe, kugira ngo mumenye koko niba bikomoka ku Mana; kuko hadutse abahanurabinyoma benshi, bagakwira ku isi. Dore icyo muzamenyeraho ibikomoka ku Mana: uwemera wese Yezu Kristu wigize umuntu, aba akomoka ku Mana; naho utemera Yezu, uwo ntaba akomoka ku Mana, ahubwo aba akomoka kuri Nyamurwanyakristu, wa wundi mwumvise bavuga ko azaza, none ubu akaba yarageze ku isi. Mwebweho, twana twanjye, mukomoka ku Mana, kandi mwatsinze abo bahanurabinyoma, kuko Ubatuyemo asumbye kure umugenga w’isi. Bo ni ab’isi; ni cyo gituma bavuga ururimi rw’isi, maze ikabatega amatwi. Twebweho, turi ab’Imana; uzi Imana aratwumva, naho utari uw’Imana ntatwumve. Aho rero ni ho tumenyera umunyakuri n’umunyabinyoma.

Zaburi ya 2,7bc-8, 10-11

R/Imana igabira Umwana wayo amahanga yose.

Uhoraho yarambwiye ati «Uri umwana wanjye,
jyewe uyu munsi nakwibyariye!
Binsabe, maze nguhe amahanga abe umunani wawe,
N’impera z’isi zibe ubukonde bwawe.»

None rero bami, nimwumvireho,
Namwe bacamanza b’isi, mwisubireho!
Nimukeze Uhoraho mumufitiye icyubahiro,
mupfukamire umwana we mudagadwa.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 4,12-17.23-25

Yezu yumvise ko Yohani yatanzwe, yigira mu Galileya, yimuka i Nazareti, ajya kuba i Kafarinawumu ku nkuka y’inyanja, mu rugabano rwa Zabuloni na Nefutali, kugira ngo huzuzwe ibyo umuhanuzi Izayi yavuze ati

«Gihugu cya Zabuloni,

nawe gihugu cya Nefutali,

nzira igana inyanja,

hakurya ya Yorudani,

Galileya y’abanyamahanga!

Imbaga yari yigungiye mu mwijima

yabonye urumuri rutangaje;

n’abari batuye mu gihugu

gicuze umwijima w’urupfu,

urumuri rwabarasiyeho.»

Guhera ubwo Yezu atangira kwigisha, agira ati «Nimwisubireho, kuko Ingoma y’ijuru yegereje!» Nuko Yezu azenguruka Galileya yose, yigishiriza mu masengeroyabo, atangaza Inkuru Nziza y’Ingoma, akiza icyitwa indwara n’ubumuga cyose muri rubanda. Ubugiraneza bwe bumenyekana muri Siriya yose, bakajya bamuzanira imbabare zose zifite indwara n’ibyago by’amoko yose: abahanzweho, abanyagicuri, ibimuga, nuko akabakiza. Maze abantu benshi bavuye muri Galileya no muri Dekapoli, iYeruzalemu no muri Yudeya, no hakurya ya Yorudani, bamuhombokaho.

Publié le