Ivanjili ya Mariko 6,34-44 [Ku wa kabiri – nyuma y’Ukwigaragaza]

Yezu amaze kwambuka abona iyo mbaga nyamwinshi y’abantu, abagirira impuhwe, kuko bari bameze nk’intama zitagira umushumba, atangira kubigisha byinshi. Umunsi uciye ikibu, abigishwa be ni bwo bamwegereye, maze baramubwira bati «Aha hantu ntihatuwe, kandi umunsi uciye ikibu; none sezerera aba bantu bajye mu ngo no mu nsisiro za hafi kwigurira ibyo barya.» Arabasubiza ati «Nimubahe ibyo kurya mwebwe ubwanyu.» Baramubwira bati «Urashaka ko tujya kugura imigati y’amadenari magana abiri, ngo tubahe barye?» Arabasubiza ati «Mufite imigati ingahe? Nimujye kureba.» Babimenye baravuga bati «Dufite itanu, n’amafi abiri.» Nuko abategeka kwicaza bose mu bwatsi butoshye, mu dutsiko udutsiko. Bicara ari inteko z’abantu ijana n’iz’abantu mirongo itanu. Amaze gufata ya migati itanu na ya mafi abiri, areba hejuru, ashimira Imana. Hanyuma amanyura ya migati, ayiha abigishwa be kugira ngo babagaburire. Na ya mafi abiri ayabagabanya bose. Bose bararya barahaga. Nuko bakoranya ibisate by’imigati byasigaye n’iby’amafi, buzuza inkangara cumi n’ebyiri. Nyamara abari bariye bari abagabo bageze ku bihumbi bitanu.

Publié le