Ukaristiya ni Kristu, We Soko, Shingiro na Munezero bya muntu

Icyumweru cy’Umunsi Mukuru w’Isakramentu Ritagatifu; ku wa 06 Kamena 2021.

Iyim 24,3-8; Z 116 (114-115); Heb 9, 11-15 na Mk 14,12-16.22-26

Umukiza wacu Yezu ni Ukaristiya

Kuri iki cyumweru turahimbaza Umunsi mukuru ukomeye cyane w’Isakramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya: Umubiri n’Amaraso bya Yezu Kristu. Iyi ni yo mpano isumba izindi zose: Yezu Kristu, Ukaristiya rwagati muri twe no mu buzima bwacu. Yezu yemeje bidasubirwaho ko We ubwe ari Ukaristiya igihe avugiye ku mugati na Divayi amagambo akomeye asangira n’abigishwa be bwa nyuma, ati: “«Nimwakire: iki ni umubiri wanjye…. Iki ni amaraso yanjye y’Isezerano, amenewe abantu batabarika» (Mk 14,22.24). Ukaristiya ni Yezu muzima, Imana-muntu mu bantu aho igendana nabo, ikababera icyarimwe Igitambo, Ifunguro n’Inshuti isohoza mu bugingo bw’iteka. Papa Yohani Paul wa II yagize ati: “Nihubahwe kandi hasingizwe iteka Yezu Kristu, Imana rwose n’Umuntu rwose we Rukundo rwigize Ukaristiya kugira rutubesheho kandi ruzatugeze mu bugingo bw’iteka.

Mu kurema Ukaristiya Yezu yafashe umugati mu biganza bye bitagatifu, ashimira Imana, arawumanyura maze awuhereza abigishwa be avuga ati “Iki NI Umubiri wanjye” no ku nkongoro irimo divayi ati “Aya NI amaraso yanjye”. Ntiyigeze yigereranya n’Umugati cyangwa na Davayi. Ntiyavuze ati “iki nagisimbuza cyangwa nakigereranya cyangwa nagisanisha n’umubiri wanjye cyangwa amaraso yanjye”. Yashyizemo ikimenyetso cya bihwanye. Tubibonera muri kariya kajambo NI. Umugati =Umubiri wa Kristu; Divayi = Amaraso ya Kristu.

Amasomo ku munsi w’Abatagatifu Simoni na Yuda, Intumwa

Isomo rya 1: Abanyefezi 2,19-22

Bavandimwe, nuko rero ntimukiri abanyamahanga n’abasuhuke ; ahubwo musangiye ubwenegihugu n’abatagatifujwe, mubarirwa mu muryango w’Imana.

Muri inzu yubatswe mu kibanza cy’intumwa n’abahanuzi, maze Yezu Kristu ubwe akaba ibuye riyishyigikira. Ibimwubatseho byose bizamuka bisobekeranye neza, bigahinduka ingoro ntagatifu ibereye Nyagasani. Namwe kandi ni We mukesha gusobekwa kuri iyo nzu imwubatseho, kugira ngo muhinduke ingoro y’Imana ku bwa Roho Mutagatifu.