Isomo rya 1: Abanyefezi 2,19-22
Bavandimwe, nuko rero ntimukiri abanyamahanga n’abasuhuke ; ahubwo musangiye ubwenegihugu n’abatagatifujwe, mubarirwa mu muryango w’Imana.
Muri inzu yubatswe mu kibanza cy’intumwa n’abahanuzi, maze Yezu Kristu ubwe akaba ibuye riyishyigikira. Ibimwubatseho byose bizamuka bisobekeranye neza, bigahinduka ingoro ntagatifu ibereye Nyagasani. Namwe kandi ni We mukesha gusobekwa kuri iyo nzu imwubatseho, kugira ngo muhinduke ingoro y’Imana ku bwa Roho Mutagatifu.
Zaburi ya 18 (19), 2-3, 4-5ab
Ijuru ryamamaza ikuzo ry’Imana,
n’ikirere kikagaragaza ibyiza yakoze.
Umunsi ubwira undi munsi inkuru yabyo,
ijoro rikabimenyesha irindi joro.
Nanone, nta nkuru, nta n’amagambo,
kuko ijwi ryabyo ritumvikana!
Ariko ku isi hose urusobe rwabyo rurigaragaza,
n’imvugo yabyo ikagera ku mpera z’isi.
Ivanjili ya Mutagatifu Luka 6,12-19
Muri iyo minsi, Yezu ajya ku musozi gusenga, ijoro arikesha asenga Imana. Bukeye, ahamagara abigishwa be, abatoramo cumi na babiri, abita intumwa. Ni bo b’aba: Simoni yise Petero, na Andereya murumuna we, na Yakobo, na Yohani, na Filipo, na Baritolomayo, na Matayo, na Tomasi, na Yakobo mwene Alufeyi, na Simoni bitaga Murwanashyaka, na Yuda mwene Yakobo, na Yuda Isikariyoti, wa wundi wabaye umugambanyi. Nuko Yezu amanukana na bo, ahagarara ahantu h’igisiza, ari kumwe n’abantu benshi bo mu bigishwa be, n’abandi benshi bari baturutse muri Yudeya yose, n’i Yeruzalemu, no muri Tiri na Sidoni, imigi yo ku nkombe y’inyanja. Bari baje kumwumva no gukizwa indwara bari barwaye. N’abababazwaga na roho mbi, bagakira. Kandi rubanda rwose rwaharaniraga kumukoraho, kuko ububasha bwamuvagamo bwabakizaga bose.