Amasomo yo ku cyumweru cya 3 cya Pasika, Umwaka B

Isomo rya 1: Ibyakozwe n’Intumwa 3, 13-15. 17-19

Muri iyo minsi, Petero abwira rubanda ati «Imana ya Abrahamu, ya Izaki na Yakobo, Imana y’abakurambere bacu yakujije umugaragu wayo Yezu mwebwe mwatanze, mukamwihakanira imbere ya Pilato kandi we yari yiyemeje kumurekura. Mwihakanye Umutagatifu n’Intungane, maze musaba ko babarekurira umwicanyi. Mwicishije Umugenga w’ubugingo, ariko Imana yamuzuye mu bapfuye, turi abagabo bo kubihamya. None rero bavandimwe, nzi yuko ibyo mwabikoze mubitewe n’ubujiji kimwe n’abatware banyu. Nyamara lmana yujuje ityo ibyo yari yaravugishije Abahanuzi bose mbere y’uko biba, ko Kristu yagombaga kubabara. Nimwisubireho rero kandi mugarukire Imana, kugira ngo ibyaha byanyu bihanagurwe.»

Zaburi ya 4, 2, 7,9

R/ Uhoraho, dusakazeho umucyo ugukomokaho.

Igihe ntabaje jya unsubiza, Mana indenganura,

mu magorwa ni wowe unkura ahaga.

Gira ibambe, wumve isengesho ryanjye!

 

Hari benshi bajya bavuga ngo «Ni nde uzaduha guhirwa?»

Uhoraho, dusakazeho umucyo ugukomokaho!

 

Kubera ko wankungahaje, ndaryama ngasinzira,

kuko wowe wenyine, Uhoraho, ungumisha mu mudendezo.

 Isomo rya 2: 1 Yohani 2, 1-5a

Twana twanjye, ibi mbibandikiye kugira ngo mudacumura. Ariko n’aho umuntu yacumura, dufite Umuvugizi imbere y’Imana Data, ari we Yezu Kristu Intungane; ni na We gitambo cy’impongano y’ibyaha byacu, ndetse atari ibyaha byacu byonyine, ahubwo n’iby’isi yose. Dore icyo tumenyeraho ko tumuzi : ni uko dukurikiza amategeko ye. Uvuga rero ati «Ndamuzi», ariko ntakurikize amategeko ye, aba ari umubeshyi kandi nta kuri kuba kumurimo. Naho ukurikiza ijambo rye, muri we urukundo rw’Imana ruba rwuzuye koko.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 24, 35-48

Muri icyo gihe, abigishwa bari bavuye Emawusi batekererezaga Intumwa na bagenzi babo Uko byagenze mu nzira, n’uburyo bamumenye amanyura umugati. Igihe bakivuga ibyo Yezu ubwe aba nguyu ahagaze hagati yabo, arababwira ati «Nimugire amahoro.» Barakangarana bashya ubwoba, bakeka ko babonye umuzimu. Nuko arababwira ati « Ubwo bwoba bwose mufite ni ubw’iki? Kandi mutewe n’iki gushidikanya mu mitima yanyu? Nimurebe ibiganza n’ibirenge byanjye: ni jyewe ubwanjye. Nimunkoreho, maze mumenye ko umuzimu atagira umubiri cyangwa amagufwa nk’uko muruzi mbifite.» Avuga ibyo abereka ibiganza n’ibirenge bye. Uko bakamazwe n’ibyishimo ntibanyurwa, baba abo gutangara gusa; noneho arababwira ati «Hari icyo kurya mufite hano?» Bamuhereza igice cy’ifi yokeje; aracyakira akirira imbere yabo. Nuko arababwira ati «Ibyo ni byo nababwiraga nkiri kumwe namwe nti ‘Ni ngombwa ko huzuzwa ibinyerekeyeho byose byanditswe mu mategeko ya Musa, mu bitabo by’Abahanuzi no muri Zaburi.» Aherako ahugura ubwenge bwabo ngo bajye bumva byanditswe. Maze arababwira ati «Handitswe ko Kristu agomba kubabara, maze ku munsi wa gatatu akazuka mu bapfuye, kandi ko uhereye i Yeruzalemu abantu bo mu mahanga yose bagomba kwigishwa mu izina rye, ibyerekeye ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ibyaha. Ibyo ni mwe bagabo bashinzwe kubihamya.»

Publié le