Amasomo yo ku cyumweru cya 5 cya Pasika, Umwaka B

Isomo rya 1: Ibyakozwe n‘Intumwa  9,26-31

Sawuli amaze kwemera Nyagasani Yezu, agaruka i Yeruzalemu agerageza kwegera abigishwa; ariko bose bakamutinya, kuko batemeraga ko na we ari umwigishwa koko. Nuko Barinaba aramujyana amushyikiriza Intumwa, azitekerereza uko yabonanye na Nyagasani mu nzira n’uko yamubwiye, n’ukuntu i Damasi yigishije mu izina rya Yezu ashize amanga. Nuko Sawuli agumana na bo, akagenda hose muri Yeruzalemu nta cyo yishisha, ari na ko yigisha mu izina rya Yezu ashize amanga. Yakundaga kuganira n’Abayahudi bavugaga ikigereki kandi akajya impaka na bo; ariko bo bagashaka kumwica. Abavandimwe ngo babimenye, baramuherekeza bamugeza i Kayizareya, maze bamwohereza i Tarisi. Ubwo Kiliziya yariho mu mahoro muri Yudeya yose, muri Galileya no muri Samariya, ishinga imizi kandi ikomeza kubaha Nyagasani, bityo irushaho kujya mbere ikomejwe na Roho Mutagatifu.

Zaburi ya 21 (22), 26-27b, 28-29, 31-32

R/ Nyagasani, ni wowe nzaharira ibisingizo byanjye, mu ikoraniro rigari.

Nyagasani, ni wowe nzaharira ibisingizo byanjye

Mu ikoraniro rigari,

imbere y’abagutinya nzubahiriza amasezerano nakugiriye.

Abakene bazarya maze bahage,

abashakashaka Uhoraho bazamusingiza.

 

Isi yose aho iva ikagera izabyibuka maze igarukire Uhoraho,

imiryango yose y’amahanga imupfukamire,

kuko ubwami ari ubw’Uhoraho,

akaba ari we ugenga amahanga.

 

Urubyaro rwabo ruzamukeza,

ruzamenyekanye Uhoraho mu bisekuruza bizaza.

Ruzamamaza ubutungane bwe,

imbaga izavuka nyuma ruyitekerereze ibyo Uhoraho yakoze.

Isomo rya 2: 1 Yohani Intumwa 3, 18-24

Twana twanjye, ntitugakundane mu magambo no ku rurimi, ahubwo mu bikorwa no mu kuri. Ni ibyo tuzamenyeraho ko turi ab’ukuri, maze tuzabonereho guhesha ituze umutima wacu imbere y’Imana; kuko n’aho umutima wacu waducira urubanza, tuzi ko Imana isumba kure umutima wacu, kandi ko ibona byose, Nkoramutima zanjye, niba umutima wacu udafite icyo udushinja, dufite amizero yuzuye ku Mana, maze icyo dusabye cyose tukagihabwa, kuko dukurikiza amategeko yayo kandi tugakora ikiyinyura. Dore rero itegeko ry’Imana: ni uko twakwemera izira ry’Umwana wayo Yezu Kristu, kandi tugakundana nk’uko yabidutegetse. Ukurikiza amategeko y’Imana aguma mu Mana, na Yo ikamugumamo. Kandi aho tumenyera ko Imana iturimo, ni uko yaduhaye Roho wayo.

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 15, 1-8

Muri icyo gihe,Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, yabwiye abigishwa be ati «Ndi umuzabibu wukuri, naho Data akaba umuhinzi. Ishami ryose riterera imbuto muri jye araritema; naho ishami ryera imbuto araryicira, agira ngo rirusheho kwera imbuto. Mwe murakeye kubera ijambo nababwiye, Nimube rero muri jyewe, nanjye mbe muri mwe. Uko ishami ridashobora kwera imbuto ku bwaryo ritari ku muzabibu, namwe ni ko mutakwera mutandimo. Jye ndi umuzabibu, mwe mukaba amashami. Uba rero muri jye, nanjye nkatwe, yera imbuto nyinshi; koko tutari kumwe nta cyo mwashobora. Utaba muri jye, azajugunywa nk’ishami ritera maze yumagane, kandi bene ayo mashami barayasakuma, bakayajugunya mu muriro agashya. Nimumbamo n’amagambo yanjye akababamo, muzasabe icyo muzashaka cyose muzagihabwa. Igihesha Data ikuzo ni uko mwakwera imbuto nyinshi, mukaba n’abigishwa banjye.»

Publié le