Amasomo yo ku wa Gatandatu wa Pasika

Isomo rya 1: Ibyakozwe n’Intumwa 4,13-21

Ngo babone ukuntu Petero na Yohani bavuga bashize amanga, kandi bazi ko ari abantu batize, ahubwo ari rubanda rusanzwe, barumirwa. Baza kwibuka ko bagendanaga na Yezu; banitegereje uwo muntu wakijijwe wari uhagararanye na bo, babura icyo babasubiza. Nuko bategeka ko babavana imbere y’Inama nkuru, barabazanya bati «Bariya bantu tubagenze dute? Dore bakoze igitangaza kiragaragara, cyanamenyekanye mu batuye Yeruzalemu bose kandi ntidushobora kugihakana. Ariko kugira ngo bidakomeza kwamamara muri rubanda, nimucyo tubakange, tubabuze kuzongera kugira uwo babwira bitwaje iryo zina.» Ni ko kubahamagaza, bababuza rwose kuzongera kuvuga cyangwa kwigisha mu izina rya Yezu. Ariko Petero na Yohani barabasubiza bati «Icyaba kiboneye mu maso y’Imana ni ikihe: ari ukubumvira cyangwa se kumvira Imana? Ngaho namwe nimwihitiremo! Twe rero ntidushobora guceceka ibyo twiboneye kandi tukabyiyumvira.» Bamaze kubuka inabi barabarekura, kuko babuze uko babahana kubera rubanda basingizaga Imana bakurije ku byari byabaye.

Zaburi ya 117 (118),1.14-15ab, 16-18, 19-21

R/Reka ngusingize Nyagasani, kuko wanyumvise. 

Nimusingize Uhoraho kuko ari umugwaneza,

kandi urukundo rwe rugahoraho iteka !

Uhoraho ni we mbaraga zanjye n’icyivugo cyanjye ;

ni we nkesha agakiza kose !

Impundu z’ibyishimo n’iz’ubutsinzi,

nizihore zivuga mu ngo z’ab’intungane.

 

Indyo y’Uhoraho yarihanukiriye,

Maze indyo y’Uhoraho igaragaza ibigwi !

Oya, ntabwo nzapfa ahubwo nzaramba,

Maze mpore namamaza ibikorwa by’Uhoraho.

Ni koko Uhoraho yari yampaye igihano gikaze,

Ariko ntiyagejeje aho kungabiza urupfu !

 

None nimunkingurire imiryango nyabutungane,

maze ninjire, nshimire Uhoraho !

Dore irembo rigana Uhoraho aho riherereye :

ab’intungane ni bo baryinjiramo !

Reka ngusingize, Nyagasani, kuko wanyumvise,

maze ukambera umukiza !

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 16,9-15

Yezu amaze kuzuka mu gitondo cy’uwa mbere w’isabato, abanza kubonekera Mariya Madalena, uwo yari yarirukanyemo roho mbi ndwi. Nuko Mariya ajya kubimenyesha abari barabanye na we, bari bakiri mu mubabaro n’amarira. Bumvise ko Yezu ari muzima, kandi ko yamubonye, ntibamwemera.Hanyuma Yezu yongera kubonekera babiri muri bo, bari mu nzira bajya mu cyaro, bamubona asa ukundi. Na bo bajya kubimenyesha abandi, ariko ntibabemera.Hanyuma abonekera ba bandi Cumi n’umwe, bari ku meza, maze abatonganyiriza ukutemera kwabo n’umutima wabo unangiye, kuko bari banze kwemera abari bamubonye amaze kuzuka. Ni bwo ababwiye ati «Nimujye mu isi hose, mwamamaze Inkuru Nziza mu biremwa byose.

Publié le