Amasomo yo ku wa gatanu, Icya 6 cya Pasika

Isomo rya 1: Ibyakozwe n’Intumwa 18,9-18

Bari i Korinti, ijoro rimwe Nyagasani abonekera Pawulo aramubwira ati «Witinya, ahubwo komeza uvuge ntuceceke ! Ndi kumwe nawe kandi nta n’umwe uzahangara kukugirira nabi, kuko abantu benshi muri uyu mugi ari abanjye.» Pawulo amarana na bo umwaka urnwe n’amezi atandatu, abigisha ijambo ry’Imana. Mu gihe Galiyo yatwaraga Akaya, Abayahudi bahuza umugambi wo gufata Pawulo bamujyana mu rukiko, bamurega bagira bati « Uyu muntu yoshya abantu gusenga Imana ku buryo bunyuranyije n’Amategeko. » Pawulo ngo ajye kugira icyo avuga, Galiyo abwira Abayahudi ati « Bayahudi, iyo bujya kuba ubugome cyangwa ubugizi bwa nabi murega uyu muntu najyaga kubumva ; ariko ubwo ari impaka zerekeye ku nyigisho, ku mazina no ku mategeko yanyu bwite, nimubyirangirize ubwanyu. Jye sinshaka kuba umucamanza w’ibyo !» Nuko abirukana mu rukiko. Ubwo basumira Sositeni, umutware w’isengero, bamukubitira imbere y’urukiko ; ariko Galiyo ntiyabyitaho na busa. Pawulo yongera kumara igihe kirekire i Korinti, hanyuma asezera ku bavandimwe, afata ubwato ajya muri Siriya ari kumwe na Purisila na Akwila. Ageze i Kenkireya ariyogoshesha kubera umuhigo yari yarahize.

 

Zaburi ya 46 (47), 2-3, 4-5, 6-7

R/Imana ni yo mwami w’isi yose.

 

Miryango mwese nimukome yombi,

musingize Imana mu rwamu rw’ibyishimo,

kuko Uhoraho, Umusumbabyose, ari Ruterabwoba,

akaba Umwami w’igihangange ku isi yose.

Atuyoborera imiryango, tukayihaka,

amahanga akayashyira munsi y’ibirenge byacu.

Adutoranyiriza umugabane udukwiye,

ukaba ishema rya Yakobo, inkoramutima ye.

Imana izamutse bayiha impundu,

Uhoraho azamutse avugirwa n’impanda.

Nimucurangire Uhoraho, nimucurange !

Nimucurangire Umwami wacu, nimucurange !

Ivanjili ya Yohani 16,20-23a

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, abwira abigishwa be ati «Ndababwira ukuri koko: mwe muzarira ndetse muganye, ariko isi yo izishima. Mwe muzagira ishavu, ariko ishavu ryanyu rizabaviramo ibyishimo. Umugore iyo agiye kubyara arababara, kuko igihe cye kiba kigeze, ariko yamara kubyara umwana ntabe akibuka bwa bubabare, kubera ibyishimo by’uko havutse umuntu ku isi. Namwe ubu koko mufite ishavu, ariko nzongera mbabone maze imitima yanyu inezerwe ; kandi ibyishimo byanyu he kugira ubibavutsa. Uwo munsi kandi ntimuzongera kugira icyo mumbaza. »

Publié le