Amasomo yo ku wa Gatanu, Icya 7 cya Pasika

Isomo rya 1: Ibyakozwe n’Intumwa 25, 13-21

Muri iyo minsi, umwami Agripa na Berenisa bagera i Kayizareya baje gusura umutware Fesito. Bahamaze igihe, Fesito atekerereza umwami ibya Pawulo agira ati « Hano hari umuntu Feligisi yasize mu buroko. Igihe nari i Yeruzalemu, abatware b’abahezezabitambo n’abakuru b’Abayahudi baramundegera, bansaba ko yakwicwa. Mbasubiza ko atari akamenyero ku Banyaroma gucira umuntu urubanza, nta we uhingutse ngo amushinje, na we abone umwanya wo kwiregura, ngo yiyezeho icyaha. Ubwo rero baje hano nanjye sinazarira, bukeye nicara mu rukiko mpamagaza uwo muntu. Abamuregaga baramukikiza, ariko ntibagira ikirego gikomeye na kimwe bahingutsa mu byo nakekaga. Ahubwo bafite ibyo bapfa byerekeye idini yabo, ariko ku buryo bw’umwihariko bagapfa umuntu witwa Yezu wapfuye, nyamara Pawulo akaba yemeza ko ari muzima. Mbonye ko ntashobora gukemura ibyo bibazo byabo, mbaza Pawulo niba yemera kujya i Yeruzalemu, ngo abe ari ho acirirwa urubanza ku byo bamuregaga. Ariko Pawulo arajurira, ashaka ko urubanza rwe rwarangizwa na Nyir’icyubahiro ; ubwo nanjye ntegeka ko bamurinda kugeza igihe nzamwohereza kwa Kayizari. »

Zaburi ya 102(103), 1-2, 11-12, 19-20ab
R/ Uhoraho yashinze mu ijuru ijabiro rye.

Mutima wanjye, singiza Uhoraho,
N’icyo ndi cyo cyose gisingize izina rye ritagatifu !
Mutima wanjye, singiza Uhoraho,
kandi ntiwibagirwe na kimwe mu byo yaguhaye !

Uko ijuru ryisumbuye kure hejuru y’isi,
ni ko impuhwe ze zisagiranira abamutinya ;
uko uburasirazuba butandukanye n’uburengerazuba,
ni ko adutandukanya n’ibicumuro byacu.

Uhoraho yashinze mu ijuru ijabiro rye,
maze ingoma ye ikagenga byose.
Nimusingize Uhoraho, bamalayika be mwese,
mwe ntwari z’indatwa, mwubahiriza ijambo rye.

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 21,15-19

Muri icyo gihe, bamaze kurya Yezu abaza Simoni Petero ati «Simoni mwene Yohani, urankunda kurusha aba ngaba ?» Aramusubiza ati «Yego Nyagasani, uzi ko ngukunda.» Yezu aramubwira ati «Ragira abana b’intama zanjye.» Yezu yongera kumubaza ubwa kabiri ati « Simoni mwene Yohani, urankunda ?» Petero aramusubiza ati « Yego Nyagasani, uzi ko ngukunda. » Yezu ati « Ragira intama zanjye. » Yongera kumubaza ubwa gatatu ati « Simoni mwene Yohani, urankunda ?» Petero ababazwa n’uko amubajije ubwa gatatu ati « Urankunda ?» Ni bwo amushubije ati « Nyagasani, uzi byose, uzi ko ngukunda. » Yezu aramubwira ati « Ragira intama zanjye. Ndakubwira ukuri koko : igihe wari ukiri umusore warikenyezaga kandi ukajya aho ushaka, ariko numara gusaza, uzatega amaboko undi agukenyeze, kandi akujyane aho udashaka.» Yavuze atyo ashaka kumuburira urupfu rumuteze, ruzahesha Imana ikuzo. Amaze kuvuga atyo aramubwira ati «Nkurikira.»

Publié le