Amasomo yo ku wa kabiri, icya 7 cya Pasika

Isomo rya 1:Ibyakozwe n’Intumwa 20, 17-27

Pawulo wihutiraga kujya i Yeruzalemu, ari i Mileto ahamagaza abakuru ba Kiliziya ya Efezi. Bamugezeho arababwira ati « Muzi ko nabanye namwe kuva aho ngereye muri Aziya. Nakoreye Nyagasani, niyoroheje ku buryo bwose, mu marira no mu magorwa naterwaga n’ubugambanyi bw’Abayahudi. Nta cyo nabakinze mu byo nashoboraga kubabwira cyabagirira akamaro ; byose narabitangaje, mbibigishiriza mu ruhame kimwe no mu ngo.
Nashishikarizaga Abayahudi kimwe n’Abagereki kugarukira Imana no kwemera Umwami wacu Yezu. None dore ngiye i Yeruzalemu mbibwirijwe na Roho Mutagatifu; ibizambaho ngezeyo simbizi. Icyakora muri buri mugi, Roho Mutagatifu anyemeza ko ingoyi n’amakuba bihantegerereje. Nyamara ku bwanjye, ndahamya ko amagara yanjye bwite nta cyo amariye ; icya ngombwa ni ukurangiza isiganwa ryanjye n’umurimo Nyagasani Yezu yanshinze, wo guhamya Inkuru Nziza y’ineza Imana ibagirira. Nzi neza ko kuva ubu mutazongera kumbona ukundi, mwebwe mwese abo nanyuzemo namamaza Ingoma y’Imana. Ni cyo gitumye rero, uyu munsi nshobora kwemeza mu maso yanyu ko ndi umwere w’amaraso yanyu mwese, kuko nabamenyesheje umugambi wose w’Imana, nta cyo mbakinze. »

Zaburi ya 67(68),10-11,20-21

R/ Ngoma zose z’isi, nimuririmbire Imana yanyu !

Mana, wajyaga usesekaza imvura y’ umurindi,
wabona inyarurembo zawe zarembye, ukazisubiza imbaraga.
Indeka yawe babonyemo ikibanza,
ni wowe Mana wayibakebeye,
kubera ubuntu ugirira abakene.

Nyagasani aragahora asingizwa iminsi yose !
Iyo Mana ni yo dukesha gutsinda.
Iyo Mana ni yo itubera Imana yuje imitsindo,
Nyagasani Uhoraho ni we utuma umuntu ahonoka urupfu.

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 17, 1-11a

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, yubura amaso ayerekeza ku ijuru aravuga ati « Dawe, igihe kirageze, hesha ikuzo Umwana wawe kugira ngo Umwana wawe na we aguheshe ikuzo, nk’uko wamuhaye ububasha ku kiremwa cyose, ugira ngo abo wamuhaye bose abahe ubugingo bw’iteka. Ubwo bugingo bw’iteka ni ukukumenya, wowe Mana imwe y’ukuri, no kumenya uwo watumye Yezu Kristu. Jye naguhesheje ikuzo, ndangiza igikorwa wampaye gukora. None ubu Dawe, mpesha ikuzo iwawe, rya rindi nahoranye iwawe, isi itararemwa. Namamaje izina ryawe mu bantu wampaye ubakuye mu nsi. Bari abawe maze urabampa, na bo bubaha ijambo ryawe. Ubu bamenye ko ibyo wampaye byose ari wowe biturukaho, kuko nababwiye amagambo wambwiye maze barayakira, bamenyeraho by’ukuri ko ngukomokaho kandi bemera ko ari wowe wantumye. Ubu ni bo nsabira ; sinsabira isi, ahubwo ndasabira abo wampaye kuko ari abawe. Kandi rero ibyanjye byose ni ibyawe, n’ibyawe byose bikaba ibyanjye, maze ngaherwa ikuzo muri bo. Ubu rero sinkiri mu nsi, ariko bo bayirimo, jye nje ngusanga. »

Publié le