Amasomo yo ku wa Kabiri wa Pasika

Isomo rya 1: Ibyakozwe n’Intumwa 2,36-41

Nuko rero, inzu yose ya Israheli nimenye idashidikanya ko uwo Yezu mwabambye, Imana yamugize Umutegetsi n’Umukiza.» Ngo bumve ayo magambo barakangarana, babaza Petero n’izindi Ntumwa bati «Bavandimwe, dukore iki?» Petero arabasubiza ati «Nimwisubireho, buri muntu muri mwe abatizwe mu izina rya Yezu Kristu kugira ngo ababarirwe ibyaha bye, kandi muhabwe ingabire ya Roho Mutagatifu. Kuko Isezerano ari mwe ryagenewe kimwe n’abana banyu, ndetse n’abari kure bose, n’abandi batabarika uko Nyagasani Imana yacu azabihamagarira.» Ababwira n’andi magambo menshi yo kubemeza no kubakomeza, agira ati «Nimwirokore, mwitandukanye n’aba bantu bayobye.» Nuko abemeye izo nyigisho barabatizwa, uwo munsi biyongeraho abantu bagera ku bihumbi bitatu.

Zaburi ya 32 (33), 4-5, 18-19, 20.22

R/Uhoraho, isi yose yuzuye ineza yawe.

Koko ijambo ry’Uhoraho ni intagorama,

n’ibikorwa bye byose bikaba indahinyuka.

Akunda ubutungane n’ubutabera,

Isi yuzuye ineza y’Uhoraho.

 

Uhoraho aragira abamwubaha,

akita ku biringira umpuhwe ze,

kugira ngo abakize urupfu,

anababesheho mu gihe cy’inzara.

 

Twebwe rero twizigiye Uhoraho :

Ni we buvunyi bwacu n’ingabo idukingira.

Uhoraho, ineza yawe iraduhoreho,

nk’uko amizero yacu agushingiyeho.

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 20,11-18

Mariya we, akomeza guhagarara iruhande rw’imva, arira. Uko yakariraga arunama, arunguruka mu mva. Ni bwo abonye abamalayika babiri bambaye imyenda yererana, bicaye aho umurambo wa Yezu bari bawushyize, umwe ahagana ku mutwe, undi ahagana ku birenge.

Baramubwira bati «Mugore, urarizwa n’iki?» Arabasubiza ati «Nyagasani bamutwaye, none nayobewe aho bamushyize.» Akivuga ibyo, arahindukira areba inyuma, maze abona Yezu ahagaze, ariko ntiyamenya ko ari Yezu. Yezu aramubwira ati «Mugore urarizwa n’iki? Urashaka nde?» Mariya akeka ko ari umunyabusitani, aramubwira ati «Nyakubahwa, niba ari wowe wamutwaye, mbwira aho wamushyize, maze mujyane.» Yezu aramubwira ati «Mariya we!» Undi arahindukira, aherako amubwira mu gihebureyi ati «Rabuni», ari byo kuvuga ngo «Mwigisha». Yezu ahita amubwira ati «Ntushake kungumana, kuko ntarazamuka njya kwa Data. Ahubwo genda, usange abavandimwe banjye maze ubabwire ko ngiye kwa Data ari we So, ku Mana yanjye ari na Yo Mana yanyu.» Nuko Mariya Madalena ajya kubwira abigishwa ati «Nabonye Nyagasani, nimwumve n’ibyo yambwiye.»

Publié le