Amasomo yo ku wa kane, Icya 7 cya Pasika

Isomo: Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 22, 30; 23, 6-11

Pawulo bari bamufatiye mu Ngoro y’Imana i Yeruzalemu ; nuko bukeye bw’uwo munsi, umugaba w’ingabo ashaka kumenya neza icyo Abayahudi barega Pawulo, aramubohora, hanyuma ategeka ko abatware b’abaherezabitambo n’Inama nkuru yose baterana, azana Pawulo amuhagarika imbere yabo. Pawulo ngo amenye ko iryo koraniro rigizwe n’igice kimwe cy’Abasaduseyi, n’ikindi cy’ Abafarizayi, avuga aranguruye imbere y’Inama nkuru ati « Bavandimwe, ndi Umufarizayi, nkaba umwana w’Abafarizayi. Icyatumye nshyirwa mu rubanza, ndazira ko niringira izuka ry’abapfuye. » Ngo amare kuvuga ibyo havuka amakimbirane mu Bafarizayi n’Abasaduseyi, ikoraniro risubiranamo. Koko rero Abasaduseyi bavugaga ko nta zuka, nta mumalayika, nta na roho bibaho, naho Abafarizayi bakemera ko bibaho. Haba urusaku rwinshi, bituma bamwe mu bigishamategeko bo mu gice cy’Abafarizayi bahaguruka, barwana ishyaka bikomeye bagira bati « Nta kibi tubona kuri uyu muntu. Mbese none roho yaba yaravuganye na we, cyangwa se umumalayika ?» Kubera ko amakimbirane yarushagaho gukomera, umugaba w’ingabo atinya ko bari butanyaguze Pawulo, ni ko gutegeka abasirikare ngo bamanuke bamuvane hagati yabo, bamusubize mu kigo cyabo. Mu ijoro rikurikiyeho, Nyagasani abonekera Pawulo aramubwira ati «Komera! Uko wambereye umugabo i Yeruzalemu, ni ko ugomba no kuzambera umugabo n’i Roma. »

Zaburi ya 15(16), 1-2a. 5, 7-8, 9-10, 2b.11

R/Mana yanjye, unyiragirire kuko ari wowe buhungiro bwanjye.

Mana yanjye, unyiragirire kuko ari wowe buhungiro bwanjye.
Uhoraho ndamubwiye nti « Ni wowe Mutegetsi wanjye !
Uhoraho, wowe munani wanjye n’umugabane wanjye,
Uko nzamera m wowe ukuzi !»

Ndashimira Uhoraho ungira inama,
ndetse na nijoro umutima wanjye urabinyibutsa.
Uhoraho mpora muzirikana ubudahwema,
ubwo andi iruhande, sinteze guhungabana.

Ni cyo gituma umutima wanjye unezerewe,
amagara yanjye akamererwa neza,
n’umubiri wanjye ukadendeza mu ituze ;
kuko utazantererana ngo mpere ikuzimu,
kandi ukaba utazemera ko umuyoboke wawe agupfana.

Nta mahirwe yandi nagira atari wowe !
Uzamenyesha inzira y’ubugingo;
hafi yawe ni ho haba umunezero usendereye,
hafi yawe ni ho haba umudabagiro udashira.

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 17, 20-26

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, yubura amaso ayerekeza ku ijuru, maze asenga agira ati « Si bo bonyine nsabira, ahubwo ndasabira n’abazanyemera babikesha ijambo ryabo, kugira ngo bose babe umwe. Nk’uko wowe, Dawe, uri muri jye, nanjye nkaba muri wowe, ndasaba ko na bo bunga ubumwe muri twe, kugira ngo isi yemere ko ari Wowe wantumye. Kandi ikuzo wampaye, nanjye nararibahaye, kugira ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe; mbe muri bo, nawe ube muri jye, kugira ngo bagere ku bumwe bushyitse maze isi imenye, ko wantumye, kandi ko wabakunze nk’uko wankunze. Dawe, ndashaka ko aho ndi, abo wampaye na bo tuhabana, kugira ngo babone ikuzo ryanjye wampaye, kuko wankunze isi itararemwa. Dawe w’intungane, isi ntiyakumenye ariko jye narakumenye, n’aba kandi bamenye ko ari wowe wantumye. Nabamenyesheje izina ryawe kandi nzakomeza kuribamenyesha, kugira ngo urukundo wankunze rubabemo, nanjye kandi mbabemo. »

Publié le