Amasomo yo ku munsi mukuru wa Pentekositi

Isomo rya 1: Ibyakozwe n’Intumwa 2,1-11

Umunsi wa Pentekositi uragera, bose bakaba bakoraniye hamwe. Ako kanya umuriri umeze nk’inkubi y’umuyaga uva mu ijuru, maze wuzura mu nzu bari barimo. Nuko haboneka indimi zisa n’iz’umuriro, zigabanya zijya kuri buri muntu muri bo. Ubwo bose buzuramo Roho Mutagatifu, batangira kuvuga mu zindi ndimi, uko Roho abahaye kuzivuga.Aho rero i Yeruzalemu habaga Abayahudi bubaha Imana, bari baraturutse mu mahanga yose ari mu nsi y’ijuru. Ngo bumve urwo rusaku, rubanda rwose barakorana maze barumirwa, kuko buri wese yabumvaga bavuga mu rurimi rwe bwite. Barashoberwa batangara bavuga bati “Mbese aba bose bavuga si Abanyagalileya ? Bishoboka bite se ko buri muntu muri twe abumva bavuga mu rurimi rwe kavukire ?Baba Abapariti, Abamedi n’Abelamu, baba abatuye muri Mezopotamiya, muri Yudeya no muri Kapadosiya, muri Ponti no muri Aziya, muri Furujiya no muri Pamfiliya, mu Misiri no mu turere twa Libiya duhereranye na Sireni, baba abashyitsi baturutse i Roma,Abayahudi kavukire n’abayoboke b’idini yabo, Abanyakireta n’Abarabu, twese turabumva bamamaza mu ndimi zacu bwite ibitangaza by’Imana.”

Zaburi ya 103 (104), 1ab.24ac, 29b-30, 31.34

R/Nyagasani, wohereza umwuka wawe bikaremwa,

maze imisusire y’isi ukayihindura mishya.

 

Mutima wanjye, singiza Uhoraho,

Uhoraho Mana yanjye, uri igihangange rwose !

Uhoraho, mbega ngo ibikorwa byawe biraba byinshi !

isi yuzuye ibiremwa byawe !

 

Ubivanamo umwuka bigahwera,

bigasubira mu mukungugu byavuyemo.

Wohereza umwuka wawe bikaremwa,

maze imisusire y’isi ukayihindura mishya.

 

Ikuzo ry’Uhoraho riragahoraho ubuziraherezo !

Uhoraho arakishimira ibikorwa bye !

Icyampa ngo umuvugo wanjye umunyure,

maze Uhoraho ambere isoko y’ibyishimo !

Isomo rya 2: Abanyagalati 5,16-25

Bavandimwe, mureke mbabwire : Roho nabayobore, ni bwo mutazakora ibyo umubiri urarikira. Kuko umubiri urarikira ibirwanya Roho, na Roho igakurikirana ibyo umubiri wangira. Ibyo byombi koko birazirana, ku buryo namwe mutagenza uko mwishakiye kose. None rero niba muyoborwa na Roho, nta bwo mukigengwa n’amategeko. Ibikorwa by’ umubiri birigaragaza : ubusambanyi, ubuhabara, ubwomanzi, gusengi ibigirwamana, kuroga, kwangana, gukurura intonganya, ishyari, uburakari, kwikuza, amazimwe, amakimbirane, inzika, ubusinzi, ubusambo, n’ ibindi nk’ ibyo. Ndababuriye nk’uko nigeze kubibabwira : abakora bene ibyo, nta murage bazahabwa mu bwami bw’Imana. Naho imbuto ya Roho ni urukundo : ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka, imico myiza, kumenya kwifata. Nta tegeko ribuza imigirire nk’ iyo. Aba Kristu Yezu babambye ku musaraba umubiri wa bo n’ingeso mbi ndetse n’irari. Niba tubeshejweho na Roho, nituyoborwe na Roho.

Igisingizo cy’Iyobera rya Roho Mutagatifu

Ngwino Roho Mutagatifu, uze mu mitima yacu,

maze uduhe umucyo wawe wo mu ijuru.

 

Ngwino mubyeyi w’abakene,

ngwino wowe soko y’ingabire,

ngwino rumuri rw’imitima yacu.

 

Uri umuhoza usumba bose,

uri umushyitsi muhire wa roho zacu,

uri ihumure rigarura ubuyanja.

 

Ni wowe buruhukiro bw’abanyamiruho,

ni wowe ucubya ubushyuhirane,

ni wowe uhanagura amarira y’abarira.

 

Yewe ga rumuri ruhire !

Ngwino urwuzuze mu mitima

y’abayoboke bawe bose !

 

Utaduhagarikiye, umuntu nta cyo yashobora,

nta n’icyo yagira kiri cyiza !

 

Sukura ibyanduye,

sukira utuzi ibyumiranye,

womore inkomere.

 

Oroshya imitima ikomeye,

ususurutse imitima ikonje,

ugarure imitima yayobye.

 

Abakwemera kandi bakakwizera,

bose bahe ingabire zawe ntagatifu uko ari ndwi.

 

Urabahe n’igihembo cy’ibyiza bakoze,

uzabahe amaherezo mahire y’agakiza,

ubahe n’ibyishimo bidashira.

Amen.

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 15, 26-27; 16,12-15

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, yabwiye abigishwa be ati «Umuvugizi nzaboherereza aturutse kuri Data, Roho nyir’ukuri ukomoka kuri Data, naza azambera umugabo. Namwe rero muzambera abagabo, kuko twabanye kuva mu ntangiriro. Ndacyafite byinshi nababwira, ariko ubu ntimwashobora kubyakira. Ariko Roho Nyir’ukuri uwo naza, azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga yitumirije, ahubwo azavuga ibyo yumvise byose kandi akazabahanurira n’ibizaza. Azampesha ikuzo, kuko azahabwa ku byanjye akabibamenyesha. Ibyo Data atunze byose ni ibyanjye; ni cyo kinteye kuvuga ko azafata ku byanjye maze akabibamenyesha.»

Publié le