1.4.3. Umurezi w’intangarugero
Musenyeri Hiriti agitangira ubutumwa yabaye mu ishuri akamenya kuyobora no kwigisha cyane. Twavuga ko ubwo buhanga yabukomoye kuri Se wamutozaga kwiga ashyizeho umwete no kunoza impano yo kwandika yamubonagamo.
Uwo mwepisikopi w’imico myiza, yari azi kurera ashyira imbere gutanga urugero rwiza no gukunda abo arera. Uwo mutima wa kibyeyi awukomora kuri nyina umubyara. Bavuga ko uwo mubyeyi, Gatarina, yari umuntu utuje kandi usenga cyane akagirira bose urugwiro n’ubwuzu butangaje mu bana be.
Nk’uko bigaragara mu nyandiko nyinshi twasomye zerekeranye n’amashuri n’amaseminari yagiye atangiza, Musenyeri Hiriti yashyiraga ingufu nyinshi mu kwita kuri abo bana yashakaga guhereza Nyagasani ngo bamamaze Inkuru Nziza ye muri Afurika. Yifuzaga ko abanyura muri ayo mashuri bahava ari abagabo koko bazagirira akamaro Kiliziya n’ibihugu byabo. Ni yo mpamvu yabatozaga kugira umurongo ugaragara bagenderaho, ibyo twakwita disipuline (discipline). Gukunda Yezu Kirisitu mbere ya byose, ni yo soko bagombaga kuvomaho indi mico myiza yose ikenewe kugira ngo abantu bigiremo ubuzima bwuzuye. Inyota y’ibya Yezu Hiriti yari afite, yifuzaga ko n’abandi bose ibagurumanamo bagashaka mbere na mbere uko bakora ugushaka kw’Imana. Intego ye ya gishumba, Sitio- Mfite inyota, itwumvisha icyerekezo gihamye yari afite. Hiriti yifuzaga iteka kurera abana bakaba abantu bakunda ukuri. Yifuzaga ko sosiyete yagira abagabo bahamye bayifasha gutera imbere. Birumvikana ko umurava wo kwiga iby’ubwenge busanzwe wagombaga kubanzirizwa n’umutima wo guharanira ukuri n’ubutungane muri byose. Nta kindi yari agamije mu kwiyuha akuya yigisha amahanga iby’ubuhanga n’ubwenge.