Padiri mu Rwanda

Bavandimwe, dutangiye gahunda ya rimwe mu cyumweru, gahunda yerekeranye n’imyiteguro irimbanyije mu Rwanda, imyiteguro yo guhimbaza Yubile y’Ubupadiri.

Nk’uko tubizi, abanyarwanda ba mbere bahawe ubupadiri, ni GAFUKU Balthazar na REBERAHO Donat. Babuherewe i Kabgayi tariki ya 7 Ukwakira 1917.

Ku wa 7 Ukwakira 2017, imyaka ijana izaba yuzuye neza U Rwanda rubonye abana barwo biyemeje kuberaho kwamamaza Inkuru Nziza ya Yezu Kirisitu wapfuye akazuka. Ubupadiri mu Rwanda, ni ikintu gishyashya cyihuse cyane ugereranyije no mu bindi bihugu. Mbere y’uko Abamisiyoneri bagera mu Rwanda, abanyarwanda ntibari barigeze bumva Inkuru Nziza y’Umukiro wa Yezu Kirisitu, nta n’akanunu bari bafite ku mibereho y’abitwa abapadiri. Muri iki kiganiro cya mbere, tugiye kurebera hamwe uko Abamisiyoneri binjije umuco mushya mu Rwanda kandi bakihutira kurera abakavukire ngo na bo bahamwe ingabire y’ubusaseridoti.

1.Umuco mushya

Buri gihugu cyangwa buri hanga ry’abantu rigira imibereho n’amatwara y’umwihariko muri rusange. Mbere y’umwaka w’1900, U Rwanda na rwo rwariho kandi rwari rufite imibereho yihariye. Ikivugwa cyane n’abazungu ba mbere binjiye mu karere U Rwanda ruherereyemo, ni uko mu binyejana byabanje, iri hanga ryari ryihagazeho, rifite uburyo ritunganya imibereho yaryo. Bavuga ko abantu n’ibintu byose by’ibivamahanga byari byarakumiriwe. Mu muco wabo, Abanyarwanda bibwiraga ko abavamahanga babatera umwaku bakagwirirwa n’ibiza binyuranye. Duhereye ku byo uwitwa Yohani Speke yanditse, ahagana mu myaka 1850, Abarabu ngo baje mu Rwanda maze haduka uruzuba n’inzara. Bahise birukanwa bagenda badakoza amaguru hasi kuko Abanyarwanda bavugaga ko ibyo byago ari bo babizanye ku buryo nta n’undi wagombaga kuzahirahira yerekeza i Rwanda.

Ikindi twavuga gikomeye ni uko imibereho n’imitekerereze y’abanyarwanda yamye ishingiye ku Kubaho no kuramba; Kubyara no guheka; Gutunga no gutunganirwa. Kubabwira ibindi bijyanye n’ubuzima bw’Imana yigize umuntu, si ibintu byari byoroshye. Kubona abantu baje bavuga ko babaho badashaka; ko imibereho yabo ari iya gikene; ko bakurikiye Uwapfuye akazuka…Ibo byose byari umurimo utoroshye.

2. Abapadiri bera

Abapadiri Bera (les pères Blancs) bashinzwe na Karidinali Lavigerie, ni bo bagejeje Inkuru Nziza mu Rwanda. Bakoze uko bashoboye mu bwizige no mu bwihangane bashinga za misiyoni maze batangira kwigisha Inkuru Nziza y’Umukiro isi yazaniwe na Yezu Kirisitu. Cyakora amahirwe bagize, ni uko bafashijwe n’abandi bazungu bari barageze mu Rwanda mbere yaho gato, abo dusanzwe twita Abakoloni.

Abo bakoloni bari barifatiye Afurika bayitegeka rwose. Ni bo rero urebye Abamisiyoneri bishingikirije kugira ngo babashe gutangira iyogezabutumwa mu Rwanda. Iyo mfashanyo babonye ni na yo ituma akenshi havuka impaka mu kumva neza uko ubutumwa bw’Abamisiyoneri bwakozwe n’uko bwagenze.

Mu ngorane nyinshi Abepisikopi batangije Kiliziya mu Rwanda, babaye intwari maze bagenda gahoro gahoro kugira ngo binjize Ivanjili mu muco w’Abanyarwanda.

Umwepisikopi wa mbere yitwa Yohani Yozefu Hiriti ( Jean-Joseph Hirth) yahawe igisingizo cya Mwuhirakare. Yakurikiwe na Musenyeri Lewo Pawulo Kalase (Léon-Paul Classe) wahawe izina ry’Intamati. Uwa gatatu yabaye Laburenti Depurimozi (Laurent Déprimoz) wiswe Rubugarwimpundu. Abo Bepisikopi uko ari batatu baritanze maze Kiliziya ishinga imizi mu Rwanda mu myaka 50 ya mbere. Yubile y’Imyaka mirongo itanu yabaye abapadiri bamaze kubuhabwa ari 99.

3. Abapadiri kavukire

Umurimo wo kurera abapadiri witaweho cyane mu Rwanda. Ugereranyije no mu bindi bihugu bya Afurika, mu Rwanda ni ho habonetse vuba abapadiri ba kavukire. Kubona nyuma y’imyaka 17 gusa Ivanjili itangiye kuvugwa mu Rwanda harahise haboneka abakavukire, ni ibintu andi mahanga atumvise neza. Tuzagenda tubabwira uko uburere bw’abapadiri bwagiye bugenda n’impamvu bakomeje kwiyongera kugeza n’ubu.

Padiri Cyprien BIZIMANA