Umurezi w’intangarugero

1.4.3. Umurezi w’intangarugero

Musenyeri Hiriti agitangira ubutumwa yabaye mu ishuri akamenya kuyobora no kwigisha cyane. Twavuga ko ubwo buhanga yabukomoye kuri Se wamutozaga kwiga ashyizeho umwete no kunoza impano yo kwandika yamubonagamo.

Uwo mwepisikopi w’imico myiza, yari azi kurera ashyira imbere gutanga urugero rwiza no gukunda abo arera. Uwo mutima wa kibyeyi awukomora kuri nyina umubyara. Bavuga ko uwo mubyeyi, Gatarina, yari umuntu utuje kandi usenga cyane akagirira bose urugwiro n’ubwuzu butangaje mu bana be.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko nyinshi twasomye zerekeranye n’amashuri n’amaseminari yagiye atangiza, Musenyeri Hiriti yashyiraga ingufu nyinshi mu kwita kuri abo bana yashakaga guhereza Nyagasani ngo bamamaze Inkuru Nziza ye muri Afurika. Yifuzaga ko abanyura muri ayo mashuri bahava ari abagabo koko bazagirira akamaro Kiliziya n’ibihugu byabo. Ni yo mpamvu yabatozaga kugira umurongo ugaragara bagenderaho, ibyo twakwita disipuline (discipline). Gukunda Yezu Kirisitu mbere ya byose, ni yo soko bagombaga kuvomaho indi mico myiza yose ikenewe kugira ngo abantu bigiremo ubuzima bwuzuye. Inyota y’ibya Yezu Hiriti yari afite, yifuzaga ko n’abandi bose ibagurumanamo bagashaka mbere na mbere uko bakora ugushaka kw’Imana. Intego ye ya gishumba, Sitio- Mfite inyota, itwumvisha icyerekezo gihamye yari afite. Hiriti yifuzaga iteka kurera abana bakaba abantu bakunda ukuri. Yifuzaga ko sosiyete yagira abagabo bahamye bayifasha gutera imbere. Birumvikana ko umurava wo kwiga iby’ubwenge busanzwe wagombaga kubanzirizwa n’umutima wo guharanira ukuri n’ubutungane muri byose. Nta kindi yari agamije mu kwiyuha akuya yigisha amahanga iby’ubuhanga n’ubwenge.

  1. Uko amashuri yatangiye

2.1. Gushakisha abajya kwiyegurira Imana

Iyo Musenyeri Hiriti yageraga mu gace runaka, yihatiraga gushyikirana n’abaho. Yahuraga n’abategetsi agamije kubasaba kumworohereza mu kugera ku bantu. Abo bategetsi, ni bo bamushakiraga abantu bo kwikorera imizigo y’ibintu yagombaga kugeza kuri za misiyoni. Ikindi yabasabaga ni ukorohereza abantu kwegera Misiyoni no kwigishwa Inkuru Nziza. Musenyeri Hiriti n’abo bafatanyaga, bitegerezaga imbaga y’abanyafurika bakabona bameze nk’intama zitagira umushumba kuko batari barigeze bumva ibyerekeye Yezu Kirisitu wapfuye akazuka. Ikindi kandi babonaga abo bantu batazi gusoma no kwandika bityo bakifuza kubigisha. Kubashingira amashuri kandi kugira ngo binjire mu majyambere, ni na yo yari inzira yo kubona abakavukire bashoboraga gutegurirwa kuzaba abapadiri. Uwo murimo utoroshye wo kwigisha abanyarwanda uhereye kuri zeru, abamisiyoneri b’i Burayi ntibari kuwushobora bonyine na gato. Hari abandi banyafurika bari baramenye Yezu mbere maze baza i Rwanda kubunganira. Abo ni abakirisitu b’i Bugande.

2.1.1. Uruhare rw’abagande

Musenyeri Yohani Yozefu Hiriti yageze i Nyanza mu Rwanda ku itariki ya kabiri Gashyantare 1900. Yari kumwe na Padiri Alphonse Brard, Padiri Paul Barthélémy na Furere Anselme Illerich. Bari baherekejwe n’itsinda ry’abagande cumi na babiri barimo Abudoni Sabakati (1873-1968) wahimbwe Kinyamakara aba umukateshisite w’ikirangirire mu Rwanda ndetse n’inshuti ye Tobi Kibati. Uyu Tobi Kibati, mu gihe yari aherekeje Brard bajya ku Nyundo mu kwa kabiri 1901, yishwe na shefu Nkomayombi. Abo bamisiyoneri bose bafashijwe n’abadage bari bamaze imyaka mike batangiye gukoloniza U Rwanda. Iyo abo badage batabigiramo uruhare, ntabwo Ivanjili yari kumenyekana i Rwanda. Abadage ni bo bafashije Hiriti kubonana n’ab’i bwami kwa Yuhi V Musinga.

I bwami bemereye Musenyeri Hiriti n’abamufasha, gutangiza ibikorwa byabo bidatinze. Ku wa 4 Gashyantare 1900, Abamisiyoneri batashye i Mara mu birometero nk’icumi uvuye i Nyanza. Ku wa Gatanu Gashyantare, Musenyeri Hiriti yasubiye ku cyicaro cya Vikariyati i Bukumbi muri Tanzaniya, asiga abahaye umugisha abashishikariza gukomeza ubutumwa. Bakomeje kwitegereza imiterere ya Mara basanga byaba byiza gushinga Paruwasi ya mbere mu Rwanda, bahitamo kujya ku musozi wa Save wari utuwe n’abantu bagera ku bihumbi bitatu muri icyo gihe. Ni uko ku wa 8 Gashyantare 1900, i Save hashinzwe umusaraba wa Yezu Kirisitu maze aho Lyangombe yari yaragize ingombe ye hahinduka ingoro y’Umwami w’ijuru n’isi, hitwa Paruwasi y’Umutima Mutagatifu Save.

Mu mwaka wa mbere, ntibyari byoroshye kubona abantu bitabira inyigisho. Bose bari bafitiye ubwoba abo bazungu n’ubwo bwose bari baherekejwe n’abagande. Bamwe muri abo bagande bari barazanye n’imiryango yabo. Mu gihe Abamisiyoneri babegeraga bakiruka, Padiri Alphonse Brard yagendaga ajugunya amasaro inyuma. Abantu bajyaga kuyatoragura bityo bakagenda bagirira icyizere Padiri nk’umuntu mwiza ubashakira icyiza.

Kugira ngo iyogezabutumwa ritangire neza, abagande bashoboraga kumva ikinyarwanda no kukivuga ku buryo buringaniye, boherezwaga ku misozi ikikije Save bakigisha gahoro gahoro Inkuru Nziza ya Yezu Kirisitu. Nka Abudoni yoherejwe kwigisha ku misozi ya Mbazi, Mwurire na Kinyamakara ari na ho yakuye irihimbano rya Kinyamakara.

  1. MINNAERT S., Save-1900. Fondation de la première communauté chrétienne au Rwanda, Missionnaires d’Afrique, S.V., S.D., 42.