Umushinga wo kurera abapadiri

Abapadiri bera bamaze kugera mu Rwanda, umushinga wihutirwa bashyize imbere, ni ugushaka ukuntu haboneka abapadiri kavukire. Babonaga ari ngombwa cyane kwamamaza ubutumwa bafatanyije n’abanyarwanda ubwabo. Kugira ngo tubyumve neza, turahera ku buzima bwa Musenyeri Yohani Yozefu Hiriti ari we nyine wiswe Mwuhirakare. Ararikwiye kuko n’ubwo twavuze ko hifuzwaga kurera ba kavukire, mu by’ukuri hari Abamisiyoneri benshi babirwanyaga cyane ku buryo Hiriti yabaye umuyobozi ukwiye wabonaga neza uko byari bikwiye gutegura Kiliziya hakiri kare.

1.Musenyeri Yohani Yozefu Hiriti

1.1.Amavuko n’umuryango we

Musenyeri Yohani Yozefu Hiriti yavukiye ahitwa Spechbach-le-Bas (Sipekibahloba). Iyo ni imwe mu makomini 904 agize intara ya Alsace iri mu Majyaruguru y’Uburasirazuba mu Bufaransa. Iyo ntara ihana imbibi n’Ubudage mu Burasirazuba n’ubusuwisi mu Majyepfo. Ako gace kose kavugwamo ikidage n’igifaransa. Yohani Yozefu Hirth yakuze azivuga neza.

Ababyeyi ba Yohani Yozefu Hirth bari abakirisitu b’intangarugero. Ise, Yohani Hirth (1821-1900), yari umwarimu w’umukirisitu wifuzaga kurera neza abana be. Uwo mwarimu yaje aturuka ahandi maze ashakana na Gatararina Sauner, umukobwa wa Burugumesitiri (Yohani Sauner 1800-1869). Babyaranye abana cumi na babiri ariko abenshi bapfuye bakiri bato. Abazwi cyane ni batanu: Umuhungu w’imfura na we witwaga Yohani Yozefu; Yohani Yozefu Hiriti wamukurikiye (1854-1931), murumuna we Erinesiti (1867-1935), na we wabaye Padiri n’inkoramutima ya Musenyeri Hiriti; bashiki be babiri: Gatarina (1857-1932) na Virijiniya wavutse mu 1865.

Musenyeri Yohani Yozefu Hiriti, yabatijwe umunsi yavutseho ku wa 26 Werurwe 1854. Ababyeyi be bifuzaga ko abana babo bahabwa uburere bwiza bamufashije gukunda iseminari yatangiriye mu Ntoya ya Lachapelle-sous-Rougemont. Yatangiye Iseminari Nkuru yiga Tewolojiya kuva mu 1873 kugeza mu 1875. Nyuma yaho yemerewe gutangira Novisiya mu Bapadiri Bera bashinzwe na Arikiyepisikopi wa Alger, Musenyeri Karoli Lavijeri (1825-1892) mu 1868 ahitwa Maison-Carrée muri Aligeriya. Musenyeri Lavijeri yaje kugirwa Karidinali mu 1882. Hiriti yagize amahirwe yo gutorezwa ubuzima bwo kwiyegurira Imana hafi ya Padiri Livinhac (1846-1922) wari umuyobozi wa Seminari maze nyuma akaba intumwa ihamye mu Bugande. 

1.2. Amaraso yo kurera

Musenyeri Hiriti yari yifitemo amaraso y’uburezi bwiza. Twavuze ko se yari umurezi. Aho umuhungu we yinjiriye mu muryango w’Abapadiri bera yagize amahirwe yo gukora kenshi mu by’uburezi. Usibye ko yari umuntu ukunda gutoza abandi inzira y’ubukirisitu n’ubutagatifu, yabonye n’ingabire yo kwigisha no gushimga amaseminari.

Ku wa 12 Ukwakira 1876, Hiriti yakoze amasezerano yo kwiyegurira Imana. Ku wa 15 Nzeli 1878, yabaye padiri ahita yoherezwa i Yeruzalemu kuyobora Ishuli rya gitumwa ari yo Seminari Ntoya yigagamo abana bavuga icyarabu mu muco wa kigereki (Liturgie grec-melkite). Amaze imyaka ine aho i Yeruzalemu, Padiri Hiriti yasubiye Alger agirwa Regiteri (Recteur) wa Seminari Nto ya Mutagatifu Ewujeni.

Ubuyobozi bwa Seminari yabumazeho umwaka umwe gusa maze yoherezwa i Bugande muri Vikariyati Victoriya-Nyanza. Yageze mu Bukumbi mu majyepfo y’ikiyaga cya Vigitoriya mu 1887 mu kwa cumi. Hagati aho Padiri Livinhac yatorewe kuba umwepisikopi wa Vikariyati Vigitoriya-Nyanza. Musenyeri Livinhac ntiyazuyaje mu kugira Hiriti Padiri Mukuru wa Kamoga agomba no gutangiza ishuri ry’abakateshisite na Seminari Nto. Ubwo Hiriti yagumye muri Paruwasi Kamoga ashinzwe n’ishuri ry’imfubyi zasizwe n’abahoze ari abacakara barokowe n’abapadiri bera kugira ngo babigishe. Abagaragaragaho ubuhanga ni bo binjijwe mu Iseminari mu ikubitiro.

Mu 1890, Musenyeri Livinhac yatorewe kuba umukuru w’Abapadiri Bera maze ubwo Hiriti ahita amusimbura ku buyobozi bwa Vikariyati. Yahawe inkoni y’ubushumba ku wa 25 Gicurasi 1890. Ku myaka 36 ubwo, Musenyeri Hiriti yari ahawe Vigitoriya-Nyanza, Vikariyati nini cyane yari igizwe n’igice kikini cya Uganda y’ubu, U Rwanda n’uburundi by’ubu hakiyongeraho n’amajyaruguru ya Tanzaniya. Yakomeje umurava ku murimo.

1.3. Umurava mu butumwa

Musenyeri Hirth yagaragaye nk’umuntu udacika intege. Mu ntangiriro z’ubwepisikopi bwe yahuye n’ingorane nyinshi ariko ntiyacika intege. Akimara gushingwa Vikariyati Vigitoriya-Nyanza, yashyize imbere kwigisha ba kavukire kugira ngo abe ari bo bamufasha kugeza Inkuru Nziza mu duce twose. Nta kurambirwa yafashe gahunda yo gusura uduce twa kure cyane mu gihe ibintu byacikaga hagati y’abakoloni bakembanaga. Ku ruhande rumwe Abongereza bari barigaruriye Ubugande bwose, ku rundi ruhande hari Abadage bari barafashe Uburasirazuba bwa Afurika. Mu 1892, mu Bugande hadutse indryane zikarishye hagati y’amoko yigishijwe n’Abamisiyoneri b’Abafaransa ku ruhande rumwe; ku rundi amoko yigishijwe n’Abongereza b’abasirikare cyane cyane. Byarangiye abakirisitu gatolika batsinzwe. Abakoloni b’Abongereza birukanye Musenyeri Hiriti yigira ku nkengero z’ikiyaga Vigitoriya ahategekwaga n’Abadage.

Kubera ibyo bibazo yari amaze kunyuramo, mbere yo kujya mu kwigisha Inkuru Nziza mu tundi duce, yabanzaga kwegera abayobozi kavukire n’abakoloni bakabanza kubyumvikanaho.

Ni uko byagenze mu Kuboza 1892, Musenyeri Hiriti yajyanye n’abaganda bagera kuri 50 gushinga misiyoni nshya i Marienberg ubu yitwa Kashozi. Aho ni mu ntara ya Bukoba (Kiziba na Bugabo) mu Majyaruguru ya Tanzaniya.

Ku bw’amahirwe, Vikariyati Vigitoriya-Nyanza yanganaga ityo yaje kugabanywamo kabiri mu 1894: Amajyaruguru n’Amajyepfo. Ku wa 13 Nyakanga 1894, Musenyri Hirth yasigaranye Vikariyati Vigitoriya-Nyanza y’amajyepfo yari igizwe n’Amajyepfo n’Uburengerazuba bw’ikiyaga Vigitoriya ndetse n’agace k’Uburasirazuba karagijwe Abamisiyoneri bitwa Mill Hill. Kuva icyo gihe, Musenyeri Hiriti yashinze intebe ye i Marienberg. Igice cya ruguru, Vikariyati Vigitoriya-Nyanza yo mu majyaruguru (Amajyepfo n’uburengerazuba bwa Uganda), yeguriwe Musenyeri Henri Streicher wimitswe na Musenyeri Hiriti ku wa 15 Kanama 1897.