Inyigisho yo ku wa 6 w’Icyumweru cya 2 cya Adiventi, C, Ku wa 15 Ukuboza 2018
Amasomo: Sirak 48,1-4.9-11 // Mt 17,10-13
Bavandimwe, dukomeje urugendo rutuganisha ku byishimo n’amahoro dukesha amaza y’Umukiza w’isi Yezu Kristu. Amasomo ya Liturujiya akomeza kutwinjiza muri iryo banga, uburyo abantu biteguye Umwana w’Imana n’intangiriro y’indunduro y’ibyamuvuzwe byose. Kuva kuri uyu wa kane, hakomojwe ku nteguza ya Yezu. Uyu munsi iragereranywa na Eliya.
- Kuki Eliya agarukwaho mu maza y’umukiza?
Mu bijyanye n’amateka y’icungurwa rya muntu n’isanasanwa ry’iyi si, tubona uburyo Imana yigaragarije cyangwa yabanye n’Umuryango wayo nk’uko tubisoma mu bitabo Bitanu byitirirwa Musa ndetse n’ibindi bivuga ku buhanuzi mu buryo butandukanye. Muri abo bahanuzi ba kera, Eliya akagaragazwa nk’uruta abandi bose nk’uko yari anabahagarariye ubwo yaganiraga na Yezu na Musa igihe Yezu yihinduraga ukundi (Mt 17,3). Igitabo cy’Abami kitubwira ubuzima bwa Eliya n’uburyo yazuye umwana w’umupfakazi (1 Bami 17,1-19,21). Na ho Mwene Siraki agatsindagira ibigwi n’ububasha bye bigereranywa n’umuriro ndetse n’ijambo rye ritwika nk’uburyo bwo gusukura no kurema ibintu bushya. Icyakora bamwe bakibaza impamvu mu bitangaza Imana yakoresheje Eliya, havugwamo n’ibyagize ingaruka mbi ku bantu nk’inzara, amapfa no kumanura umuriro. Ariko ibyo byose, muri iyo mvugo ya kera, byari bigambiriye gukiza benshi basigaye no gukangura bose kubera ubugomeramana bwari bukabije kandi bworeka imbaga nyamwinshi. Ariko ubusanzwe Imana ntiyishimira urupfu rw’umuntu kabone n’ubwo yaba ari umunyabyaha. Byongeye, kubera ko Eliya yajyanywe ku ijuru bamureba, bumvaga ko azagaruka ( 2 Bami 2,11-13) bityo agashyirwa mu miburo y’ibihe bishya bizaza bizabeshaho n’abazaba barapfuye umwanditsi yita ko bazaba “basinziriye mu rukundo” (Sirak 48,11). Kubera iyi mpamvu, Eliya agafatwa nk’umuhanuzi ukwiye mu gutegura bya hafi amaza y’Umukiza uko umuhanuzi Malakiya yabitsindagiye (Mal 3,23-24).