Ubugambanyi bwa Yuda Isikariyoti

Inyigisho yo ku wa Gatatu Mutagatifu, 28 werurwe 2018

Amasomo Matagatifu:Iz 50, 4-9a; Zab 69 (68), 8-10.21-22.31-34; Mt 26, 14-25

Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe!

Ejo ku wa Kabiri Mutagatifu twumvise Yohani, mu Ivanjili ye, atubwira uko Yezu yamenyesheje ubugambanyi bwa Yuda Isikariyoti. Kuri uyu wa Gatatu Mutagatifu turumva uko umwanditsi w’Ivanjili Matayo atubwira uko Yuda yashyize ubwo bugambanyi mu bikorwa: “Nuko umwe muri ba Cumi na babiri witwaga Yuda Isikariyoti, asanga abatware b’abaherezabitambo, arababwira ati ‘Murampa iki, nanjye nkamubagabiza?’ Bamubarira ibiceri mirongo itatu bya feza. Kuva icyo gihe atangira gushaka uburyo buboneye bwo kumutanga” (Mt 26, 14-16).

Mu gihe bagenzi be bashenguwe n’agahinda ko kumva ko Umwigisha wabo agiye kugambanirwa n’umwe muri bo, Yuda we Sekibi yarangije kumwinjira, anangira umutima ndetse imigambi mibisha yo kugambanira Nyagasani yarangije kuyitegura. Koko rero, igihembo cy’ubugambanyi bwe yarangije kugihabwa, ahubwo igisigaye ni uko abona uburyo buboneye bwo kumutanga. Arigira nyoni nyinshi agira ati “Aho ntiyaba ari jye, Mwigisha?” (Mt 26, 25), kandi Yezu yarangije kubimwereka!

Hari nijoro

Inyigisho yo kuwa Kabiri Mutagatifu, 27 Werurwe 2018

Amasomo:Iz 49,1-6 ; Zab 71(70); Yh 13, 21-33.36-38

Bavandimwe bana b’Imana Kristu Yezu akuzwe,

Mu Nkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani, dusangamo ubuhamya bw’uwabanye na Yezu kandi ari inkoramutima ye koko. Twabyumvise mu ivanjili liturujiya ya none yaduteguriye kuzirikana, muri iki cyumweru gitagatifu, kitwinjiza mu iyobera rya Pasika, agasongero k’umugambi w’Imana wo gukiza muntu. Yohani none ati : “ Hari nijoro.”

Nyuma y’uko Yezu Kristu atoye ba cumi na babiri abakuye mu bandi benshi bamukurikiraga, akabiyegereza, akabagira abafatanyabutumwa ba hafi n’ingendanyi ze, akabasukura mu nyigisho n’ibimenyetso byaziherekezaga; ntabwo ari ko bose bakiriye umucyo wabarasiyeho, ijoro riracyahari. Ntabwo bose bakeye n’ubwo ntako Umukiza atagize ngo abasukure. Turabona Yuda ahunga Urumuri akagana mu mwijima w’icuraburindi. Ni byo koko hari nijoro mu mutima wa Yuda, mu mitima ya ba cumi na babiri, mu mutima wa muntu iyo ava akagera; kandi uko byari icyo gihe na n’ubu ntabwo byahindutse.