Inyigisho yo ku wa Gatatu Mutagatifu, 28 werurwe 2018
Amasomo Matagatifu:Iz 50, 4-9a; Zab 69 (68), 8-10.21-22.31-34; Mt 26, 14-25
Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe!
Ejo ku wa Kabiri Mutagatifu twumvise Yohani, mu Ivanjili ye, atubwira uko Yezu yamenyesheje ubugambanyi bwa Yuda Isikariyoti. Kuri uyu wa Gatatu Mutagatifu turumva uko umwanditsi w’Ivanjili Matayo atubwira uko Yuda yashyize ubwo bugambanyi mu bikorwa: “Nuko umwe muri ba Cumi na babiri witwaga Yuda Isikariyoti, asanga abatware b’abaherezabitambo, arababwira ati ‘Murampa iki, nanjye nkamubagabiza?’ Bamubarira ibiceri mirongo itatu bya feza. Kuva icyo gihe atangira gushaka uburyo buboneye bwo kumutanga” (Mt 26, 14-16).
Mu gihe bagenzi be bashenguwe n’agahinda ko kumva ko Umwigisha wabo agiye kugambanirwa n’umwe muri bo, Yuda we Sekibi yarangije kumwinjira, anangira umutima ndetse imigambi mibisha yo kugambanira Nyagasani yarangije kuyitegura. Koko rero, igihembo cy’ubugambanyi bwe yarangije kugihabwa, ahubwo igisigaye ni uko abona uburyo buboneye bwo kumutanga. Arigira nyoni nyinshi agira ati “Aho ntiyaba ari jye, Mwigisha?” (Mt 26, 25), kandi Yezu yarangije kubimwereka!