Ubugambanyi bwa Yuda Isikariyoti

Inyigisho yo ku wa Gatatu Mutagatifu, 28 werurwe 2018

Amasomo Matagatifu:Iz 50, 4-9a; Zab 69 (68), 8-10.21-22.31-34; Mt 26, 14-25

Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe!

Ejo ku wa Kabiri Mutagatifu twumvise Yohani, mu Ivanjili ye, atubwira uko Yezu yamenyesheje ubugambanyi bwa Yuda Isikariyoti. Kuri uyu wa Gatatu Mutagatifu turumva uko umwanditsi w’Ivanjili Matayo atubwira uko Yuda yashyize ubwo bugambanyi mu bikorwa: “Nuko umwe muri ba Cumi na babiri witwaga Yuda Isikariyoti, asanga abatware b’abaherezabitambo, arababwira ati ‘Murampa iki, nanjye nkamubagabiza?’ Bamubarira ibiceri mirongo itatu bya feza. Kuva icyo gihe atangira gushaka uburyo buboneye bwo kumutanga” (Mt 26, 14-16).

Mu gihe bagenzi be bashenguwe n’agahinda ko kumva ko Umwigisha wabo agiye kugambanirwa n’umwe muri bo, Yuda we Sekibi yarangije kumwinjira, anangira umutima ndetse imigambi mibisha yo kugambanira Nyagasani yarangije kuyitegura. Koko rero, igihembo cy’ubugambanyi bwe yarangije kugihabwa, ahubwo igisigaye ni uko abona uburyo buboneye bwo kumutanga. Arigira nyoni nyinshi agira ati “Aho ntiyaba ari jye, Mwigisha?” (Mt 26, 25), kandi Yezu yarangije kubimwereka!

Hari nijoro

Inyigisho yo kuwa Kabiri Mutagatifu, 27 Werurwe 2018

Amasomo:Iz 49,1-6 ; Zab 71(70); Yh 13, 21-33.36-38

Bavandimwe bana b’Imana Kristu Yezu akuzwe,

Mu Nkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani, dusangamo ubuhamya bw’uwabanye na Yezu kandi ari inkoramutima ye koko. Twabyumvise mu ivanjili liturujiya ya none yaduteguriye kuzirikana, muri iki cyumweru gitagatifu, kitwinjiza mu iyobera rya Pasika, agasongero k’umugambi w’Imana wo gukiza muntu. Yohani none ati : “ Hari nijoro.”

Nyuma y’uko Yezu Kristu atoye ba cumi na babiri abakuye mu bandi benshi bamukurikiraga, akabiyegereza, akabagira abafatanyabutumwa ba hafi n’ingendanyi ze, akabasukura mu nyigisho n’ibimenyetso byaziherekezaga; ntabwo ari ko bose bakiriye umucyo wabarasiyeho, ijoro riracyahari. Ntabwo bose bakeye n’ubwo ntako Umukiza atagize ngo abasukure. Turabona Yuda ahunga Urumuri akagana mu mwijima w’icuraburindi. Ni byo koko hari nijoro mu mutima wa Yuda, mu mitima ya ba cumi na babiri, mu mutima wa muntu iyo ava akagera; kandi uko byari icyo gihe na n’ubu ntabwo byahindutse.

Uwarokotse inabi, naharanire kurokora abandi ku bwa Kristu

Inyigisho yo ku wa gatanu w’icya II cy’Igisibo A, ku wa 17 Werurwe 2017

Amasomo matagatifu: Intg 37,3-4.12-13ª.17b-28; Za 104,16-21; Mt 21,33-43.45-46.

Bavandimwe, iyi Vanjili ntagatifu idutekerereje iby’umugani w’abanyamizabibu b’abahotozi! Imana yaragije abo yizeye, amabanga yayo, umurima wayo, isi n’ibiyiriho byose. Aba bantu baragijwe umurima w’Imana, basangiye byinshi: bahuriye ku kuba bose barizewe n’Imana ikabashinga umurima wayo. Imana ni yo nyir’umurima. Bahuriye kandi ku kuba basabwa guha raporo, umwe, wabizeye kimwe akabashinga amabanga ye. Bahuriye ku kuba batungwa n’ibivuye mu murima w’Imana. Imana yarabizeye, ntibagerera, n’ikimenyimenyi yarabatiye isa n’aho yiheje, “irigendera”. Ibi bishatse kuvuga ko Imana yizeye muntu, imuremana ubwenge n’ubwigenge ngo yihitiremo hagati y’icyiza n’ikibi.

Tubwire Data Ushoborabyose tuti: “Dawe”

Inyigisho ku wa kabiri w’icyumweru cya I cy’Igisibo, ku wa 07 Werurwe 2017

Gusenga nka Yezu ni ukubwira Imana tuti:“DAWE”.

Amasomo: Iz 55, 10-11; Zab 34(33); Mt 6, 7-13

Yezu  Kristu akuzwe !

Uyu munsi  rero, Yezu Kristu Umukiza wacu aje adusanga muri uru rugendo rugana Pasika ye, kugira ngo atwigishe gusenga Se, tumusengane icyizere, tumusengane ukwemera, tutibwira ko atwumva kuko twashakuje cyangwa twavuze menshi, ahubwo kubera urukundo adukunda, kuko ari Umubyeyi wacu.

Muri urwo rwego rero, uwo Mubyeyi Uhoraho, Se wa Yezu Kristu udukunda byahebuje wamuduhaye akadupfira akazukira kudukiza icyaha n’urupfu, iryo sengesho ryo kumurangamira, ryo kumusingiza,  ryo kumuramya, ryo kumurata, ryo kumusaba, rishinga imizi ku cyizere cy’uko  igisubizo aduha gifite imbaraga. Rijyana n’icyizere tumugirira.  Hariho igihe abantu bashobora kujya gusenga bavuga bati: ”Reka dupfe gusenga” cyangwa se bati: “Nta kindi ni ugusenga, none se twakora iki kindi ?” nk’aho gusenga ari amaburakindi! Cyangwa se hashakishwe ibindi bisubizo, noneho byabura  abantu “bagapfa” gusenga mbese noneho bakajya no gusenga! “Bagapfa kujya gusenga”!