“Ndasaba ko na bo bunga ubumwe muri twe, kugira ngo isi yemere ko ari wowe wantumye” (Yh 17,21)

Inyigisho ya  PASIKA: 01 Mata 2018

Amasomo Matagatifu: Intu 10, 34a.37-43; Zab 118 (117), 1-2.16-17.22-23; Kol 3,1-4; Yh 20, 1-9.

Mu mwaka udasanzwe w ‘ubwiyunge

  1. Bakristu bavandimwe, Yezu amaze gusangira bwa nyuma n’abigishwa, aho yaremeye Ukaristiya n’ Ubusaserdoti, mbere y’uko afatwa ngo agabizwe abamwica bamubambye ku musalaba, yavuze isengesho rikomeye, ririmo umurage n’igihango ku Mana Data no ku bazamwemera bose babikesheje ubuhamya bw’abo yitoreye. Yasabiye ubumwe bw’abazamwemera, nk’ikimenyetso cy’ukwemera kwabo n’ubuhamya ntashidikanywa ko Yezu ari Nyagasani, ukomoka ku Mana Data basangiye ubumwe n’ubushake bwo kudukiza.
  2. Yezu yagize ati: “ndasabira n’abazanyemera babikesha ijambo ryabo, kugira ngo bose babe umwe. Nk’uko wowe Dawe uri muri jye nanjye nkaba muri wowe, ndasaba ko na bo bunga ubumwe muri twe, kugira ngo isi imenye ko ari wowe wantumye” (Yh 17, 20-21). Ni yo mpamvu ubukristu butubaka ubuvandimwe aba ari imfabusa. Ubukristu bupfobya ubuvandimwe nta cyanga bugira. Bene ubwo bukristu buba buca ukubiri na Yezu, bukabura intego nyamukuru y’ubuvandimwe bw’abemera Kristu Yezu. Ndetse iyo ubizirikanye witonze, usanga intego y’ubukristu butubyarira ubuvandimwe twarayihushije kenshi nk’abakristu mu Rwanda rwacu. Ni yo mpamvu guhora dusuzuma aho tugeze mu bwiyunge, ari uburyo bwiza bwo kubaka ubukristu buhamye.
  3. Bakristu bavandimwe, kuri uyu munsi uruta iyindi muri Kiliziya yacu, Pasika ya Nyagasani Yezu n’iyacu nk’abakristu tuyizihije turi mu rugendo rw’umwaka udasanzwe w’ubwiyunge. Murabyibuka, turi muri gahunda y’imyaka itatu nka Kiliziya mu Rwanda; uyu turimo ukaba ugana ku musozo wayo.

Nk’uko mubyibuka:

Umwaka wa 2016 wari umwaka w’ Impuhwe z’lmana. Twawushoje twiyemeza kuba “abanyampuhwe nk’uko Data wo mu ijuru ari umunyampuhwe” (Reba Lk 6, 36). Hanashamikiyeho amatsinda ahoraho y’lmpuhwe z’ Imana, yatubereye ishami ry’lyogezabutumwa rivuguruye muri Kiliziya yacu.

Umwaka w’i 2017 watubereye umwaka w’ubusaseridoti, kuko wari uhuje n’imyaka 100 abana ba mbere b’ abanyarwanda bakiriye ingabire y’ubusaseridoti. Twakuyemo umwanzuro ko Padiri, mu mibanire ye n’ Imana, na bagenzi be ndetse n’ikoraniro ry’abakristu ashinzwe, azihatira buri gihe kuba Umuhamya wa Kristu Umushumba mwiza.

Na ho uyu mwaka w’i 2018, ari na wo wa nyuma muri itatu twavuze, ni umwaka udasanzwe w’ubwiyunge. Nk’uko twabyerekanaga rero mu ntangiriro, ubwiyunge bw’umukristu, ku Mana yamuremye, kuri mugenzi we babana, muri we bwite no mu bidukikije: ni ngombwa, si amahitamo. Yezu ubwe, mu gihe gikomeye cy’ugucungurwa kwacu yabigize umurage n’igihango ku bazamwemera bose.

«Gumana natwe, Nyagasani»

Inyigisho yo ku wa gatatu wa Pasika Umwaka A, Ku wa 19 Mata 2017

AMASOMO : Intu 3, 1- 10 ; Zab 104,1-2.3-4.8-9;  Lk 24,13-35

Bavandimwe muri Kristu,

Kristu yazutse. Aleluya, Aleluya. Nimukomeze mugire ibyishimo, amahoro n’imigisha dukesha Yezu Kristu watsinze urupfu n’icyaha. Nimugire Pasika nziza. Pasika ni umunsi mukuru uhatse indi minsi mikuru yose duhimbaza, ikanayiha kwigiramo igisobanuro kandi ukaba isoko y’Ukwemera, ukwizera n’urukundo. Ibyo bishimangirwa n’inyigisho y’intumwa Pawulo aho atubwira ati : « Niba kandi Kristu atarazutse, ibyo twigisha nta shingiro, n’ukwemera kwacu gufashe ku busa (…) Oya kandi, Kristu yazutse koko mu bapfuye, aba umuzukambere mu bapfuye bose » (1 Kor 15,14-20). Pasika ikaba umunsi duhimbazaho umutsindo wa Kristu ku buryo budasubirwaho, umwanzi wacu ari we urupfu.

Ivanjiri ya Kristu tuzirikana uyu munsi, iraca amarenga ku buzima bwa benshi mu bemeye gukurikira Yezu, kuko usanga nyuma yo kwiyemeza kuba aba Kristu, iyo duhuye n’ibigeragezo cyangwa se ingorane, duhita ducika intege, ndetse bikarangira bamwe bisubiyeho ku masezerano bagiranye n’Imana. Hari abahinduranya amadini, abasesa amasezerano y’ishyingirwa, n’ibindi.

‹‹ Mugore, urarizwa n’iki ?››

Inyigisho yo ku wa kabiri, Icyumweru gikurikira Pasika: Ku ya 18 Mata 2017

AMASOMO: Intu 28,36-41; Zb33(32),4-5,18-19,20.22; Yh 20,11-18.

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, Mukomeze kugira Pasika Nziza.
Muri iyi minsi, dukomeje kuzirikana Ijambo ry’Imana riduhamiriza ko Kristu ari muzima, yatsinze icyaha n’urupfu, nkuko abanditse batagatifu babyanditse.

Mu isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakazwe n’Intumwa, dukomeje kuzirikana ku buhamya bwa Patero. Petero ibyo yiboneye ntabihisha. Arabitangaza nta bwoba kandi nta mususu, arahamya ko Kristu ari muzima kandi ubwo buzima yifuza kubusangiza umugannye wese : “ Inzu yose ya Israheli nimenye idashidikanya ko uwo Yezu mwabambye, Imana yamugize Umutegetsi n’Umukiza.”