Amasomo yo ku wa Gatanu – Icya 32 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo rya 1: Ibaruwa ya 2 ya Yohani 1, 1a.4-9

Mubyeyi watoranyijwe hamwe n’abana bawe, ndabandikiye, jyewe Umukuru wanyu, ubakunda mu kuri, nishimiye cyane kuba narabonanye na bamwe mu bana bawe, ngasanga bagendera mu kuri nk’uko Imana Data yabidutegetse. Dore rero Mubyeyi, icyo ngusabye; si itegeko rishya nkwandikiye, ahubwo ni ugusubira muri rya rindi dusanganywe kuva mu ntangiriro : tujye dukundana. Dore urukundo icyo ari cyo: ni uko twakurikiza amategeko yayo. Ngiryo itegeko mwigishijwe kuva mu ntangiriro, kugira ngo mukurikire iyo nzira. Koko rero, hari abashukanyi benshi badutse ku isi bakaba badahamya mu by’ukuri ko Yezu Kristu yigize umuntu. Uvuga atyo ni umushukanyi, akaba arwanya Kristu. Muririnde rero, kugira ngo mudapfusha ubusa imbuto z’ibikorwa byanyu, ahubwo ngo muzahabwe igihembo cyuzuye. Umuntu wese udakomera ku nyigisho za Kristu, ahubwo akazirengaho, ntaba afite Imana; naho ukomera ku nyigisho ze, ni we uba afite Imana Data na Mwana.

Zaburi ya 118 (119), 1-2, 10-11, 17-18

Hahirwa abadakemwa mu mibereho yabo,

bagakurikiza amategeko y’Uhoraho!

Hahirwa abumvira ibyemezo bye,

bakamushakashaka babikuye ku mutima!

 

Ndagushakashakana umutima wanjye wose,

ntuncishe ukubiri n’amategeko yawe.

Amasezerano yawe nayikomeje mu mutima,

ngira ngo ntagucumuraho.

 

Ugirire ubuntu umugaragu wawe, nzabeho,

maze nzakurikize ijambo ryawe.

Mpumura amaso maze nzirebere

ibyiza by’amategeko yawe.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 17,26-35.37

Mbese nk’uko byagenze mu gihe cya Nowa, ni na ko bizamera mu minsi y’Umwana w’umuntu. Icyo gihe abantu bararyaga bakanywa, abahungu bararongoraga, abakobwa bakarongorwa, kugeza ubwo Nowa yinjiye mu bwato, maze umwuzure uraza urabatsemba bose. Bizamera nk’uko byagenze mu minsi ya Loti. Icyo igihe abantu bararyaga bakanywa, bararanguraga bagacuruza, kandi barahingaga bakubaka; ariko umunsi Loti avuye muri Sodoma, Imana igusha umuriro uvanze n’amahindure biturutse ku ijuru, bose irabatsemba. Ni ko bizamera ku munsi Umwana w’umuntu azigaragazaho. Kuri uwo munsi, uzaba ari hejuru y’inzu, ntazamanuke ku nzu ye ngo agire icyo avanamo. Kandi uzaba ari mu murima, ntazasubire imuhira. Nimwibuke umugore wa Loti! Uwihambira ku bugingo bwe, azabubura, naho uzahara ubugingo bwe azabuhorana. Ndabibabwiye: muri iryo joro, abantu babiri bazaba bari ku buriri bumwe, umwe azafatwa, undi asigare. Abagore babiri bazaba bari hamwe basya, umwe azafatwa, undi asigare.»

Publié le