Amasomo yo ku wa Gatandatu – Icya 33 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo rya 1: Ibyahishuwe 11,4-12

Abo bahamya ni ibiti bibiri by’imizeti n’amatara abiri, biri imbere y’Umwami w’isi. Nihagira ushaka kubagirira nabi, umuriro uzasohoka mu kanwa kabo, maze utsembe abanzi babo. Ni koko, niharamuka hagize ushaka kubagirira nabi, ni uko agomba kwicwa. Bafite ububasha bwo gufunga ijuru, maze ntihazagire imvura igwa mu minsi bazamara bahanura, bakagira n’ububasha bwo guhindura amazi amaraso, kimwe n’ubwo guteza isi ibyorezo bitabarika, uko babishatse kose. Igihe bazaba barangije gutanga ubuhamya bwabo, Igikoko kizamutse mu nyenga kizabarwanya, kibatsinde maze kibice. Imirambo yabo izaguma ku kibuga cy’umurwa w’icyamamare, witwa Sodoma na Misiri mu buryo bw’incamarenga, ari na ho Umwami wabo ubwe yabambwe. Abantu bo mu bihugu byose, no mu miryango yose, no mu ndimi zose no mu mahanga yose, bazaza gushungera imirambo yabo igihe cy’iminsi itatu n’igice, kandi bababuze guhambwa. Nuko abatuye isi bazishimire urupfu rwabo bombi, banezerwe, bohererezanye amaturo, kuko abo bahanuzi bombi bari barababaje abatuye isi. Ariko nyuma y’iyo minsi itatu n’igice, umwuka w’ubugingo uturutse ku Mana uzabinjiremo, maze bahaguruke. Nuko ababashungeraga batahwa n’ubwoba bwinshi cyane. Bumva ijwi riranguruye rituruka mu ijuru ribwira abo bahanuzi, riti «Nimuzamuke hano!» Nuko bazamuka mu gicu bajya mu ijuru, abanzi babo babareba.

Zaburi ya 143(144), 1bc.2cd, 9-10

Nihasingizwe Uhoraho, rutare rwanjye,

we utoza amaboko yanjye ibyo kurwana,

n’intoki zanjye ibyo kurema urugamba.

ni we ngabo inkingira, nkihugika iruhande rwe;

ni na we ucogoza amahanga ngo nyategeke.

Mana yanjye, nzakuririmbira indirimbo nshya,

ngucurangire inanga y’imirya cumi,

wowe uha abami kuganza,

ugakiza Dawudi, umugaragu wawe.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 20,27-40

Nuko Abasaduseyi bamwe baramwegera, ba bandi bavuga ko kuzuka bitabaho. Baramubaza bati «Mwigisha, dore Musa yatwandikiye iri tegeko ngo ‘Umuntu napfa asize umugore batabyaranye, umuvandimwe we agomba gucyura uwo mugore, kugira ngo acikure nyakwigendera. Habayeho rero abavandimwe barindwi; uwa mbere ashaka umugore maze apfa batabyaranye. Uwa kabiri aramucyura, n’uwa gatatu aramucyura kimwe n’abandi. Bose uko ari barindwi bapfa badasize abana. Hanyuma wa mugore na we arapfa. Ubwo se, igihe cy’izuka uwo mugore azaba uwa nde muri abo, ko bose bamutunze uko ari barindwi?»

Yezu arabasubiza ati «Ab’iyi ngoma ni bo bagira abagore cyangwa abagabo. Naho abo Imana izasanga bakwiye kugira uruhare ku bugingo buzaza no kuzuka mu bapfuye, bo ntibazagira abagore cyangwa abagabo. Ntibazaba bagipfuye ukundi, kuko bazaba bameze nk’abamalayika; babaye abana b’Imana koko babikesha ukuzuka. Naho iby’izuka ry’abapfuye, Musa na we yabitwumvishije igihe yari yibereye imbere y’igihuru kigurumana , akita Nyagasani ngo ’Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, n’Imana ya Yakobo.’ Nta bwo rero ari Imana y’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima. Koko bose ni Yo babereyeho.»

Abigishamategeko bamwe baramubwira bati «Mwigisha, uvuze neza.» Nuko baherukira aho ntibatinyuka kugira ikindi bamubaza.

Publié le