Amasomo yo ku wa Mbere – icya 33 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo rya 1: Ibyahishuwe 1,1-5a; 2, 1-5a

Ibyahishuwe na Yezu Kristu: Imana yarabimuhaye, kugira ngo yereke abagaragu bayo ibigomba kuba bidatinze. Nuko yohereza umumalayika wayo, ngo abimenyeshe Yohani, umugaragu wayo, ari na we wahamije ko ibyo yabonye byose ari ijambo ry’Imana n’ubuhamya bwa Yezu Kristu. Arahirwa usoma kimwe n’abatega amatwi amagambo y’ubu buhanuzi bagakurikiza ibyanditswemo, kuko igihe cyegereje.
Jyewe Yohani, kuri za Kiliziya ndwi zo muri Aziya: nimugire ineza n’amahoro bituruka kuri wa Wundi uriho, uwahozeho kandi ugiye kuza, bigaturuka no kuri roho ndwi zihagaze imbere y’intebe ye y’ubwami, no kuri Yezu Kristu, umuhamya w’indahemuka, umuvukambere mu bapfuye, n’umugenga w’abami bo ku isi. Andikira umumalayika wa Kiliziya ya Efezi, uti «Ufashe inyenyeri ndwi mu kiganza cy’iburyo, akagenda rwagati mu matara arindwi ya zahabu, aravuga ati Ibikorwa byawe, umuruho wawe n’ubwiyumanganye bwawe ndabizi, kimwe n’uko utashobora kwihanganira abagome. Wagerageje abiyitaga intumwa kandi atari zo, maze usanga ari ababeshyi. Ufite ubwiyumanganye koko: warababaye ku mpamvu y’izina ryanjye, kandi ntiwacika intege. Nyamara mfite icyo nkugayaho: ni uko utakinkunda nka mbere. Ibuka rero aho wahanantutse ukagwa. Gira wisubireho kandi ukore ibikorwa nk’ibya mbere.

Zaburi ya 1, 1-2, 3-4a, 4bc-6

 

Hahirwa umuntu udakurikiza inama y’abagiranabi,

akirinda inzira y’abanyabyaha,

kandi ntiyicarane n’abaneguranyi,

ahubwo agahimbazwa n’amategeko y’Uhoraho,

akayazirikana umunsi n’ijoro!

 

Ameze nk’igiti cyatewe iruhande rw’umugezi,

kikera imbuto uko igihe kigeze,

kandi amababi yacyo ntagire ubwo arabirana;

uwo muntu ibyo akora byose biramuhira.

 

Naho ku bagiranabi si uko bigenda:

bo bameze nk’umurama uhuhwa n’umuyaga.

Ni cyo gituma ku munsi w’urubanza batazegura umutwe,

n’abanyabyaha ntibazajye mu iteraniro ry’intungane.

Kuko Uhoraho yita ku nzira y’intungane,

naho inzira y’abagiranabi ikagusha ruhabo.

 

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 18,35-43

Igihe yegereye i Yeriko, hakaba hari impumyi yicaye iruhande rw’inzira, isabiriza. Yumvise abantu benshi bahitaga, abaza ibyo ari byo. Baramusubiza bati «Ni Yezu w’i Nazareti uhise.» Nuko atera hejuru ati «Yezu, Mwana wa Dawudi, mbabarira!» Abari imbere baramucyaha ngo naceceke, ariko arushaho kurangurura ijwi, ati «Mwana wa Dawudi, mbabarira!» Yezu arahagarara, ategeka ko bamumuzanira. Amugeze iruhande, aramubaza ati «Urashaka ko ngukorera iki?» Na we, ati «Nyagasani, mpa kubona!» Yezu aramubwira ati «Ngaho bona; ukwemera kwawe kuragukijije!» Ako kanya arabona, maze aramukurikira, agenda asingiza Imana. Abantu bose na bo babibonye, basingiza Imana.
Publié le