Amasomo yo ku wa Gatatu – Icya 34 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo rya 1: Ibyahishuwe 15,1-4

Nuko mbona mu ijuru ikindi kimenyetso gikomeye kandi gitangaje : ni abamalayika barindwi bacigatiye ibyorezo birindwi ari byo by’imperuka, kuko muri byo uburakari bw’Imana bwari bugeze ku musendero wabwo. Hanyuma mbona ikimeze nk’inyanja ibonerana kandi ivanze n’umuriro. Abatsinze cya Gikoko, ishusho yacyo n’umubare w’izina ryacyo, bari bahagaze kuri iyo nyanja ibonerana , bafite inanga z’Imana. Nuko batera indirimbo ya Musa, umugaragu w’Imana, n’iya Ntama, bavuga bati

«Nyagasani Mana, Mushoborabyose,

ibikorwa byawe birakomeye kandi biratangaje.

Inzira zawe ziratunganye kandi ni inyakuri,

wowe Mwami w’amahanga.

Ni nde utagutinya, Nyagasani,

kandi ngo asingize izina ryawe ?

Kuko ari wowe wenyine Nyirubutagatifu ;

amahanga yose azaza, maze apfukame imbere yawe,

kubera ko ubucamanza bwawe bwigaragaje.»

Zaburi ya 97 (98), 1, 2-3ab, 7-8, 9

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,
kuko yakoze ibintu by’agatangaza;
indyo ye, ukuboko kwe k’ubutagatifu
byatumye atsinda.

Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe,
atangaza ubutabera bwe mu maso y’amahanga.
Yibutse ubuntu bwe n’ubudahemuka bwe,
agirira inzu ya Israheli.
Inyanja niyorome hamwe n’ibiyirimo,
isi yose, hamwe n’abayituye.
Inzuzi nizikome mu mashyi,
n’imisozi ivugirize impundu icyarimwe,
imbere y’Uhoraho, kuko aje gutegeka isi;
azacira isi urubanza rutabera,
arucire n’imiryango mu butarenganya bwe.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 21,12-19

Ariko mbere y’ibyo byose, bazabafata, babatoteze , babace mu masengero, babarohe mu buroko; bazabajyana imbere y’abami n’abatware, babaziza izina ryanjye. Ibyo bizatuma mumbera abagabo. Muzirinde guhagarika umutima mwibaza uko muziregura, kuko ubwanjye nzabaha imvugo n’ubuhanga abanzi banyu batazashobora kurwanya cyangwa kuvuguruza. Ndetse muzatangwa n’ababyeyi, n’abo muva inda imwe, na bene wanyu, n’incuti zanyu, bazicisha benshi muri mwe, kandi muzangwa na bose muzira izina ryanjye. Nyamara mumenye ko nta gasatsi na kamwe ko ku mutwe wanyu kazagira icyo kaba. Mu bwiyumanganye bwanyu ni ho muzarokora ubuzima bwanyu!

Publié le