Amasomo yo ku wa Kane – Icya 34 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo rya 1: Ibyahishuwe 18,1-2.21-23; 19,1-3.9a

Hanyuma mbona undi mumalayika umanutse mu ijuru afite ububasha bukomeye, maze isi imurikirwa n’ububengerane bw’ikuzo rye. Nuko atera hejuru mu ijwi riranguruye ati «Iraridutse! Iraridutse Babiloni, umurwa w’icyamamare: yahindutse intaho ya za Sekibi, indiri ya za roho mbi zose, n’iy’ibisiga byose byahumanye kandi by’ibivume. Nuko wa mumalayika w’igihangange afata ibuye rimeze nk’urusyo ruremereye, maze arihananturira mu nyanja avuga ati «Babiloni, umurwa w’icyamamare, na yo izahananturwa ityo, kandi ntibazongera kuyibona ukundi. Ntibazongera ukundi kumva iwawe amajwi y’abacuranzi b’inanga n’abaririmbyi, abavuza imyirongi n’uturumbeti; nta muhanga mu bukorikori ubwo ari bwo bwose uzarangwa iwawe, n’ijwi ry’urusyo ntirizumvikana iwawe ukundi. Urumuri rw’itara ntiruzabonesha iwawe ukundi, ntibazongera kumva iwawe ijwi ry’umukwe n’umugeni, kuko abacuruzi bawe bari ibikomerezwa by’isi, ubupfumu bwawe bukaba bwarayobeje amahanga yose. Hanyuma numva mu ijuru ibimeze nk’amajwi ahanitse y’inteko nyamwinshi z’abantu, bavugaga bati «Alleluya! Ubucunguzi, ikuzo, n’ububasha ni iby’Imana yacu, kuko ubucamanza bwayo bukurikiza ukuri n’ubutabera, ikaba yaciriye urubanza rya habara ry’icyamamare ryahumanyaga isi riyiroha mu buhabara bwaryo, kandi igahorera amaraso y’abagaragu bayo.» Bungamo bati «Alleluya! None umwotsi waryo uriho uracumbeka uko ibihe bizahora bisimburana iteka.» Nuko umumalayika arambwira ati «Andika: Hahirwa abatumiwe mu bukwe bwa Ntama.»

Zaburi ya  99(100), 1-2, 3, 4, 5

Nimusingize Uhoraho bantu b’isi yose,

nimumugaragire mwishimye,

nimumusanganize impundu z’ibyishimo!

Nimwemere ko Uhoraho ari we Mana,

ni we waturemye, none turi abe,

turi umuryango we n’ubushyo yiragiriye.

Nimutahe amarembo ye mumushimira,

mwinjirane ibisingizo mu ngombe ze,

mumusingize, murate izina rye.

Kuko Uhoraho ari umugwaneza,

urukundo rwe ruhoraho iteka,

ubudahemuka bwe bugahoraho uko ibihe bigenda bisimburana.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 21,20-28

Nuko rero nimubona Yeruzalemu ikikijwe n’ingabo, muzamenye ko isenywa ryayo ryegereje. Icyo gihe, abazaba bari muri Yudeya bazahungire mu misozi, abazaba bari mu mugi imbere bazawuvemo, n’abazaba bari ku gasozi ntibazawugarukemo. Kuko izaba ari iminsi y’igihano, maze ibyanditswe byose bizuzuzwe. Hagowe abazaba batwite n’abazaba bonsa muri iyo minsi, kuko hazaba amakuba akomeye mu gihugu, n’uburakari bukaze kuri uyu muryango. Bazicishwa ubugi bw’inkota, babajyane bunyago mu mahanga yose, kandi Yeruzalemu izaribatwa n’abanyamahanga, kugeza ubwo igihe cyagenewe abanyamahanga kizaba kirangiye. Hazaba n’ibimenyetso mu zuba, mu kwezi, no mu nyenyeri, naho ku isi amahanga azakuka umutima kubera urusaku rw’inyanja n’imivumba yayo. Abantu bazicwa n’ubwoba, bahagarike imitima bitewe n’amakuba azaba yadutse mu nsi, kuko ibikomeye byo mu ijuru bizahungabana. Ni bwo rero bazabona Umwana w’umuntu aje mu bicu afite ububasha n’ikuzo ryinshi. Ibyo byose nibitangira kuba, muzubure umutwe mukomere kuko uburokorwe bwanyu buzaba bwegereje.»

Publié le