Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti 1,1-9
Jyewe Pawulo, watorewe kuba intumwa ya Yezu Kristu uko Imana yabishatse, hamwe n’umuvandimwe wacu Sositeni, kuri Kiliziya y’Imana iri i Korinti, ari yo mwebwe abatagatifurijwe muri Yezu Kristu, mugahamagarirwa kuba intungane hamwe n’abandi bose biyambaza, aho bari hose izina rya Nyagasani Yezu Kristu, Umwami wabo n’uwacu: tubifurije ineza n’amahoro biva ku Mana Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu. Mpora nshimira Imana yanjye kubera mwebwe, nibuka ineza yayo mwaherewe muri Kristu Yezu. Koko rero, Imana yabasenderejeho ingabire z’amoko yose muri We, cyane cyane iyo kumumenya no kumumenyesha abandi. Bityo guhamya Kristu mukaba mwarabyikomejemo, ku buryo nta ngabire n’imwe y’Imana mubuze, mu gihe mugitegereje ukwigaragaza kwa Yezu Kristu Umwami wacu. Ni we uzabakomeza kugeza mu ndunduro, kugira ngo muzabe muri indakemwa kuri uwo munsi wa Nyagasani Yezu Kristu. Ni indahemuka, Imana yabahamagariye kugirana ubumwe n’Umwana wayo Yezu Kristu, Umwami wacu.