Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti 2,1-5
Bavandimwe, igihe niyiziye ubwanjye iwanyu kwamamaza amabanga y’Imana, sinakoresheje amagambo y’akarimi keza cyangwa y’ubwenge. Koko rero nta kindi kindi nashatse kwibandaho usibye kubamenyesha Yezu Kristu, kandi Yezu Kristu wabambwe ku musaraba. Igihe nari kumwe namwe nari mfite intege nke, ntinya kandi ndagadwa, kandi amagambo nakoresheje mbamamazamo Inkuru Nziza nta ho yari ahuriye n’iby’ubwenge buhanitse, ahubwo yabemeje ku bw’ububasha bwa Roho w’Imana. Bityo ukwemera kwanyu kuba kudashingiye ku bwenge bw’abantu, ahubwo ku bubasha bw’Imana.