Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti 2,10b-16
Bavandimwe, Roho w’Imana acengera byose kugeza no ku mayobera y’Imana. Koko rero, ni nde wundi wamenya akari ku mutima w’umuntu, uretse nyirawo nyine? Ni na ko rero nta wamenya amabanga y’Imana, uretse Roho wayo nyine. Twebwe koko si ubwenge bw’isi twahawe, ahubwo ni Roho ukomoka ku Mana twahawe, kugira ngo tumenye ibyiza Imana yatugabiye ku buntu. Ibyo turabibigisha tutifashishije imvugo y’ubuhanga bw’abantu, ahubwo twishingikirije ubuhanga bwa Roho, uduha gusobanura ibya Roho mu magambo abigenewe. Umuntu ugengwa na kamere ye gusa ntashobora kumva ibya Roho w’Imana; koko rero kuri we ni nk’ibisazi maze ntashobore kubyumva, kuko bene ibyo biserurirwa muri Roho wenyine. Naho umuntu uyoborwa na Roho w’Imana asobanukirwa muri byose, akaba kandi nta we ushobora kumuhinyuza. Koko se “Ni nde wamenye ibitekerezo bya Nyagasani ngo akurizeho kumwungura inama?” Nyamara twebwe twifitemo ibitekerezo bya Kristu.