1 Abanyakorinti 3,1-9a

Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti 3,1-9a

Bavandimwe, sinashoboye kuvugana namwe nk’ubwira abantu bayoborwa na Roho w’Imana, ahubwo nababwiye nk’uvugana n’abantu bakigengwa na kamere yabo gusa, mbese nk’abakiri ibitambambuga muri Kristu. Nabatungishije amata, sinabagaburira ibyo kurya bikomeye kuko mutari kubibasha. Ndetse n’ubu ntimurabibasha, kuko mukiri ab’iyi si. None se ko mukirangwa n’ishyari n’amakimbirane, ibyo ntibigaragaza ko mukiri ab’iyi si, mukaba mwitwaye bya runtu? Iyo umwe avuga ati “Ndi uwa Pawulo”, undi ati “Ndi uwa Apolo”, ubwo se ntimukurikiza amatwara ya runtu? Ngaho nimumbwire: Apolo ni iki? Pawulo ni iki? Si abagaragu babagejeje ku kwemera; buri wese akoresheje ingabire yahawe na Nyagasani! Jyewe nateye imbuto, Apolo arayuhira, ariko Imana yonyine ni yo yayikujije. Bityo uwateye nta cyo ari cyo, n’uwuhiye ni uko; Imana yonyine irihagije, yo itanga gukura. Nyir’ukubiba na nyir’ukuhira nta ho bataniye; buri wese azahabwa igihembo gihwanye n’umurimo yakoze. Twembi turi abafasha b’Imana, mwe mukaba umurima wayo.