1 Abanyakorinti 5,1-8

Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti 5,1-8

Bavandimwe, inkuru yaramamaye hose y’uko muri mwe hari ubusambanyi, ndetse ubusambanyi bukabije butaraboneka no mu banyamahanga: baravuga ko umwe muri mwe atunze muka se! None mwe muritera hejuru! Aho kuba mwaragize ishavu ngo nyir’ugukora ibyo abirukanwemo! Jyewe rero n’ubwo ku bw’amaso mbari kure, ku mutima turi kumwe, nkaba nararangije gucira urubanza uwakoze ayo mahano nk’aho nahibereye. Ngaho rero nimukoranire mu izina rya Nyagasani Yezu Kristu, maze ku bubasha bwe, nanjye mbashyigikiye, uwo muntu yegurirwe Sekibi ngo ababazwe muri ubu buzima, maze ahazaza azarokoke ku munsi wa Nyagasani. Ibyo mwiratana nta byo! Mbese ntimuzi ko agasemburo gake gatutumbya ifu yose? Nimwiyunyuguzemo rero umusemburo wose ushaje, kugira ngo mubone kuba nk’umugati mushya udasembuye. Kuko Kristu, ari we Ntama ya Pasika yacu yishweho igitambo. Niduhimbaze rero uwo munsi mukuru, tudakoresheje umusemburo ushaje ari wo w’ubugiranabi n’ubukozi bw’ibibi, ahubwo dukoresheje imigati idasembuye, ari yo ubumanzi n’ukuri.