1 Abanyakorinti 6,1-11

Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti 6,1-11

Bavandimwe, igihe umwe muri mwe afite icyo apfa n’undi, atinyuka ate kumuregera abadatunganye, aho kumuhanisha mu batagatifujwe? Cyangwa se, ntimuzi ko abatagatifu ari bo bazacira isi urubanza? Niba rero ari mwe muzacira isi urubanza, mwananirwa mute gukiranura ibyoroheje, Ntimuzi ndetse ko n’Abamalayika tuzabacira urubanza, nkanswe rero ibyo muri iki gihe? Niba rero mufite imanza z’ubwo bwoko, kuki mutinyuka kuzegurira abo Kiliziya itizeye? Mbivugiye kubakoza isoni, ubwo koko nta muntu n’umwe muri mwe waba usheshe akanguhe ngo akiranure abavandimwe? Dore umuvandimwe araburanya umuvandimwe, kandi bikabera imbere y’abatemera! Ibyo ari byo byose muba mwiyandaritse igihe mukurubana mu nkiko. Kuki mutihanganira kurenganywa? Kuki mutihanganira ko babahuguza? Nyamara ni mwe murenganya kandi mugahuguza abandi, abo bandi kandi ni abavandimwe banyu! Mbese ntimuzi ko abadatunganye batazagira umugabane mu Bwami bw’Imana? Muramenye ntimwishunge! Ari abasambanyi, ari abasenga ibigirwamana, ari indaya, ari abakubana, ari abakora ingeso mbi zose, kimwe n’abajura, abanyabugugu, abasinzi, abasebanya, abambuzi, abo bose ntibazagira umugabane mu Bwami bw’Imana. Nguko uko bamwe muri mwe bari bameze. None mwarasukuwe, mwaratagatifujwe muba intungane ku bw’izina rya Nyagasani Yezu Kristu, no ku bwa Roho w’Imana yacu.