1 Abanyakorinti 7,25-31

Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti 7,25-31

Bavandimwe, ku byerekeye ingaragu n’inkumi nta tegeko rya Nyagasani mbafitiye; ahubwo ndabagira inama y’umuntu wagiriwe impuhwe na Nyagasani kandi ukwiye kwizerwa. Ibyiza ni uko baguma uko bameze, kubera ingorane zo muri iki gihe. Rwose ndabona ko ibyiza ari uko umuntu yakwigumira uko ameze. Mbese usanganywe umugore? Witandukana na we. Mbese nta mugore washatse? Wigira uwo ushaka. Nyamara niba umushatse nta cyaha ukoze ; n’umukobwa aramutse ashyingiwe nta cyaha aba akoze. Ariko abo ngabo bazahura n’ingorane z’urudaca, ari zo nifuzaga kubarinda. Mbibabwire rero bavandimwe, igihe kirabashirana. Aho bigeze, abafite abagore nibabeho nk’aho batabigeze; abarira bamere nk’aho batarira; abanezerewe bamere nk’aho batanezerewe ; n’abacuruza bamere nk’aho nta cyo batunze; n’abakoresha iby’iyi si ntibagatwarwe na byo, kuko imisusire y’iyi si ihita bwangu.