ISOMO RYO MU IBARUWA YA KABIRI PAWULO INTUMWA YANDIKIYE ABANYAKORINTI 4,7-15
Ariko uwo mukiro tuwutwaye mu tubindi tumeneka ubusa, bigatuma bose babona ko ubwo bubasha buhanitse burutuka ku Mana, aho kutwitirirwa. Baraduhutaza hirya no hino, ariko ntidutembagara; turagirijwe, ariko tugatambuka; turaburagizwa, ariko ntidushyikirwa; twatuwe hasi, ariko ntiduheranwa. Igihe cyose tugendana imibabaro y’urupfu rwa Kristu, kugira ngo n’ubuzima bwe bwigaragaze mu mubiri wacu. N’ubwo turi bazima bwose, duhora tugabizwa urupfu, duhorwa Yezu, kugira ngo ubugingo bwe bugaragarire muri iyi mibiri y’impfabusa. Twebwe ariko urupfu ruratubungamo, naho muri mwe ubuzima ni bwose. Ubwo dushyigikiwe n’ukwemera kw’Ibyanditswe bivuga biti “Naremeye, bintera kwamamaza”, natwe turemera ikaba ari yo mpamvu twamamaza. Koko turabizi, Uwazuye Nyagasani Yezu, natwe azatuzurana na We, kandi twese azatwakire iruhande rwe. Ibyo byose ni mwe bigirirwa, kugira ngo musenderezwe ineza y’Imana, maze murusheho kuba benshi bashimira Imana, bayihesha ikuzo.