2 Abanyatesaloniki 1,1-5.11b-12

Isomo ryo mu Ibaruwa ya kabiri Pawulo Intumwa
yandikiye Abanyatesaloniki 1,1-5.11b-12

Jyewe Pawulo, na Silivani na Timote, kuri Kiliziya y’Abanyatesaloniki, yibumbiye ku Mana Data no kuri Nyagasani Yezu Kristu: tubifurije ineza n’amahoro biva ku Mana Data no kuri Nyagasani Yezu Kristu. Bavandimwe, tugomba guhora dushimira Imana kubera mwebwe. Ibyo birakwiye, kuko ukwemera kwanyu kugenda kwiyongera, n’urukundo mufitanye rukabasenderamo uko mungana, bigatuma natwe muduhesha ishema muri Kiliziya z’Imana, kubera ubudacogora n’ukwemera bibaranga muri ibyo bitotezo n’amagorwa yose mwihanganira. Ibyo birerekana urubanza Imana izaca mu butabera, kuko nimumara kubabara ku mpamvu y’Ingoma y’Imana, nta washidikanya ko izasanga mukwiye kuyinjizwamo. Imana yacu nibahe gutunganya ibyo yabatoreye, kandi ngo ku bubasha bwayo ibahe gukora ibyiza byose mwiyemeje, mugire n’ukwemera kwigaragaza mu bikorwa. Bityo izina rya Nyagasani Yezu rizakurizwe muri mwe, namwe muri We, mubikesha ubuntu bw’Imana yacu n’ubwa Nyagasani Yezu Kristu.