Catégories
Amasomo matagatifu Icyumweru cya 21 B gisanzwe UMWAKA B

2 Abanyatesaloniki 2,1-3a.14-17

Isomo ryo mu Ibaruwa ya kabiri Pawulo Intumwa 
yandikiye Abanyatesaloniki 2,1-3a.14-17

Bavandimwe, ku byerekeye amaza y’Umwami wacu Yezu Kristu n’uko tuzakoranira iruhande rwe, hari icyo twabasaba: muramenye ntimugahagarike imitima vuba, ngo muce igikuba mubitewe na bamwe biha kubemeza ko umunsi wa Nyagasani waba wageze, bitwaje ubuhanuzi batugerekaho n’andi magambo tutigeze tuvuga, cyangwa se amabaruwa ngo twaba twaranditse. Rwose ntihazagire ubabeshya na busa. Ngicyo icyo yabatoreye ibigirishije Inkuru Nziza twamamaza, kugira ngo muronke ikuzo ry’Umwami wacu Yezu Kristu. None rero bavandimwe, nimukomere kandi mukomeze ubutagerura inyigisho z’uruhererekane twabagejejeho, ari mu magambo, ari no mu nyandiko. Umwami wacu Yezu Kristu ubwe, hamwe n’Imana Umubyeyi wacu wadukunze, maze ku neza ye akaduha kwizera ihumure ritazashira, bo nyine nibabahumurize kandi babahe gukomera mu byiza byose mukora cyangwa muvuga.