Abahanuzi barazenguruka igihugu, ariko ntibasobanukirwe

KU WA KABIRI W’ICYUMWERU CYA 17 GISANZWE B.

31 NYAKANGA 2012

 

AMASOMO:

1º. Yer 14, 17-22

2º. Mt 13, 36-43

 

ABAHANUZI N’ABAHEREZABITAMBO BARAZENGURUKA IGIHUGU, ARIKO NTIBASOBANUKIRWE

 

Mu gihe cy’umuhanuzi Yeremiya, mu Bayisraheli habaye ibintu bikomeye kandi biteye ubwoba. Nk’uko tubizi, mu Isezerano rya Kera, ibyago byadukaga byakururwaga cyane cyane n’ubuhemu bw’umuryango w’Uhoraho. Ibibi byakorwaga n’abami ba Israheli, ukuyobera mu bigirwamana, umurengwe n’ibindi, ibyo byose byakurikirwaga n’ingaruka simusiga zituraga hejuru y’igihugu cyose. Umuhanuzi Yeremiya, ni umwe mu bahanuzi b’intarumikwa babayeho. Yatangaga inyigisho ityaye agamije ko abantu bagarukira Imana. Yanyuzagamo agapfukama agasenga asabira rubanda. Isomo rya mbere twumvishe, ni agace k’isengesho rya Yeremiya dusanga mu mutwe wa 14. Icyo gihe inzara yacaga ikiganza mu gihugu, abantu bameze nabi rwose. Isengesho rya Yeremiya, rigaragara nk’ikiganiro Imana yagiranye n’umuryango wayo. Muri icyo kiganiro, Imana ubwayo iremeza ko ibabajwe n’amage umuryango wayo urimo kugeza ubwo abahanuzi n’abaherezabitambo bakwiriye igihugu cyose batumva ibyo ari byo! Aha ni ho dushingiye inyigisho ya none kugira ngo tunatekereze uko ibintu biba byifashe iyo hari imiborogo ku isi.

 

1.Nta mushishozi mu bihe bikomeye 

Ibihe Yeremiya yabayemo byari ibihe by’injyanamuntu. Abantu bari barumiwe. Ibyo turabisanga mu magambo Uhoraho ubwe yamutumye kuvuga agira ati: “Amaso yanjye ahongoboka amarira adakama umunsi n’ijoro, kuko icyago gikomeye cyavunaguye umukobwa w’isugi, umuryango wanjye ukaba washegeshwe n’intikuro idakira. Ngana mu murima nkahasanga abishwe n’inkota, nagaruka mu mugi ngahura n’abahonyorwa n’inzara. Abahanuzi n’abaherezabitambo barazenguruka igihugu, ariko ntibasobanukirwe”. Ngibyo rero ibyo mu bihe by’amage atavugwa. Iyo bigeze aho abahanuzi n’abaherezabitambo batagira icyo biyumvira mu byo babona, ibintu biba byageze iwandabaga. 

Ubundi mu bihe byose, abahanuzi babona ijambo ryo kubwira abantu bose kuko mu by’ukuri baba bahumekerwamo n’umwuka w’Imana. Haba mu bihe byiza by’umunezero, haba mu biheby’amage, umuhanuzi n’umuherezabitambo bagira ijambo ridakuka babwira bose. Ariko uko tubizi, muri kiriya gihe cya Yeremiya, hariho n’abahanuzi b’ibinyoma. Dore uko abahanuzi b’ibinyoma babwejaguraga bavuga: “Ntimuzigera mubona inkota, kandi inzara ntizabatungura; kuko aha hantu nzahabahera amahoro y’umudendezo” (Yer 14, 13). Abahanurabinyoma batanga inyigisho zo gusinziriza abantu cyangwa zo kubahuma amaso ku buryo nta cyo basobanukirwa. Inyigisho z’abahanurabinyoma, ni amanjwe adashobora gufasha abantu kwisubiraho no gukira. Mu gihe hariho ibimenyetso bihagije by’uko abantu barimo bikururira amakuba, abahanuzi b’ibinyoma bakomezaga kubeshya kugira ngo bibonere amaronko kandi bavugwe neza ibwami. Ibyo byababaje Yeremiya, ni ko kwibariza Imana y’Ukuri. Dore igisubizo Imana yamuhaye: “Uhoraho aransubiza ati ‘Ibyo abahanuzi bahanura mu izina ryanjye ni ibinyoma. Sinabohereje, nta cyo nigeze mbategeka, nta n’ubwo nigeze mbavugisha. Ubuhanuzi bwabo ni amabonekerwa y’ibinyoma, ni ubupfumu, amateshwa n’amahomvu bitagira shinge…’” (Yer 14, 14-16). 

N’abaherezabitambo, mu bihe byose, bakomeza gukora umurimo wabo w’ubuherezabitambo. Iyo ibintu byose byivanze kubera ibihe by’urujijo, n’abashinzwe iherezabitambo, ntibaba bagikomeye ku busaserodoti bwabo, amateshwa ashobora kubigarurira! 

Ni yo mpamvu Nyagasani yohereza igihe cyose abahanuzi be. Abo ni abamutega amatwi bakamenya gutandukanya ikibi n’icyiza, bagafasha abantu kuva mu mwijima bagana urumuri rutamanzuye. Ni bwo butumwa Yeremiya umuhanuzi yakoze. Ntiyitaye kubikangisho by’abahanurabinyoma bemeraga kwinjiza ubuhumyi muri bo. Mu gihe ibyo bigambo by’ibinyoma byabeshyaga igihugu cyose byizeza ibitangaza, Yeremiya we yashimikiriye guhanura koko. Ubuhanuzi bwe bwarasohojwe. Abari mu mwidagaduro i Yeruzalemu mu gihe abenshi banogokaka kubera inzara, bakwiye imishwaro babura aho berekeza igihe umugi wabo uhinduwe ubushingwe mu mwaka wa 587 mbere ya YEZU KRISTU. Twibaze impamvu ituma abantu banangira kugeza banangutse.

 

2. Imbuto ya Sekibi 

Igisubizo cy’icyo kibazo twibajije, turagisanga mu Ivanjili twumvishe. YEZU yafashe umwanya wo gusobanurira abigishwa be umugani w’urumamfu mu murima. Igihe cyose, YEZU KRISTU Umwana w’umuntu, abiba imbuto nziza y’ijambo ry’Imana. Ibyo ni ukuri. Ni ryari Kiliziya irorera kwigisha abantu Inkuru Nziza ibahamagarira guhinduka? Ni kangahe Uhoraho yohereza Bikira Mariya ngo atwibutse kugarukira Imana, guhindura Imitima no kuronka amahoro? YEZU adusobanuriye ko igihe cyose abiba imbuto nziza. Ariko Sekibi, Sebyaha, Sekinyoma, Semugome, Semubisha, aca ruhinganyuma agahuhera mu bantu ubumara bubamaraho. N’abantu bemera gukorera Sekibi mu mugambi we wo gukwiza imiborogo ku isi, na bo baba barumvishe Ijambo ry’Imana. Ariko kuko umutima wabo baba baraweguriye Sekinyoma, Serupfu, aho gukurikiza Ijambo ry’Ukuri kw’Imana Data Ushoborabyose, bahinduka babi ku buryo baba batakibasha gukora neza. Bene abo, ni bo bahiga abababwiza Ukuri. Abo biyemeza kuvuga ukuri kw’Ivanjiri, baba bagamije kuronkera isi amahoro nyakuri. Sekibi yigarurira abayemereye, ntikunda, ihora ibiba inzangano, amacakubiri n’ukwikanyiza. Ibyo ni byo bibyara intambara z’urudaca tubona hirya no hino ku isi. Ibyo ni byo bituma abantu bicwa n’inzara n’ubukene hirya no hino. Kudakurikiza Amategeko y’Imana asobanurwa buri gihe n’Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU, ni byo bikururira ibyago isi yose. Ko bucya bukira tubona ayo makuba, amaherezo azaba ayahe?

 

3. Umwana w’umuntu azohereza abamalayika be 

Sekibi ntishobora gutsinda. Uko ni ukuri Ivanjili idahwema kwibutsa. Imbuto Sekibi ibiba, ni ibihuhwe kuko zitaramba. Ntizigeza mu bugingo bw’iteka. Kwivuga no kwibonekeza muri iyi si, ni cyo cyonyine Sekibi yiratana. Umuntu wese ukunda byimazeyo Imana Data Ushoborabyose muri YEZU KRISTU kandi akorohera Roho Mutagatifu, mu gihe cy’isarura ari cyo herezo ry’isi, abamalayika bazamwakira mu ijuru. Uko ibintu bizagenda, YEZU yabisobanuye neza agira ati: “Nk’uko rero batoranya urumamfu bakarujugunya mu muriro, ni ko bizagenda mu iherezo ry’isi. Umwana w’umuntu azohereza abamalayika be, bavangure mu Ngoma ye abateye abandi kugwa mu cyaha bose, n’inkozi z’ibibi zose, maze babarohe mu nyenga y’umuriro, aho bazaririra kandi bagahekenya amenyo. Ubwo intungane zizabengerana nk’izuba mu Ngoma ya se. Ufite amatwi, niyumve!”. 

Nta kugira ubwoba. Nta no gucika ururondogoro. YEZU KRISTU atweretse inzira nziza. Ibintu bibiri by’ingenzi mbyumvishe muri aya magambo yatugejejeho: icya mbere, twitonde, tube maso kugira ngo tutavaho tubera impamvu yo kugwa mu cyaha uwo ari we wese. Ibi bireba umukristu wese ukuze (wabatijwe agakomezwa). Ahamagariwe kuba umuhamya w’ibyo YEZU yakoze. Abujijwe kubera abandi ikigusha. Shitani igira amayeri menshi, hari igihe yiyorobeka mu bashinzwe kuyobora abandi maze ikabacubanuriramo ubumara bwayo. Iyo ibiyegereje ityo, ntacyo baba bagishoboye gukora cyatuma roho zikira. Uwo Sekibi yamurukanye ityo, asa n’ubaye ingwizamurongo. Ibyo akora abikorana ubuswa n’ubuhumyi ku mutima. Iyo ari uwihayimana uhaye urwaho Sekibi mu buzima bwe, byo bihinduka umwaku. Ayo magambo YEZU atubwiye nadutere kuba maso kugira ngo dutsinde icyaha dufashe n’abandi gutsinda. Aho ni ho nshingira ingingo ya kabiri: guhora turi maso no kumenya gutega amatwi ibyo tugezwaho byose bigamije kutubohora ku ngoyi y’umwanzi. Dusabire abahanuzi n’abaherezabitambo ba none, bagire imbaraga zo gushakashaka UKURI, kugukunda no kwamagana ibinyoma byose bigamije gutesha agaciro Amategeko y’Imana.

 

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA UMWAMIKAZI W’AMAHORO ADUHAKIRWE.

YEZU KRISTU WE MUSASERIDOTI, UMUHANUZI N’UMWAMI ASINGIZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

 Padiri Cyprien BIZIMANA