Abamalayika bazatandukanya intungane n’abagome

KU WA KANE W’ICYUMWERU CYA 17 GISANZWE-B

Ku ya 2 Kanama 2012

AMASOMO: Yeremiya 18, 1-6, Zaburi 146 (145); Matayo 13,47-53

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

‹‹NI KO BIZAMERA MU IHEREZO RY’ISI: ABAMALAYIKA BAZAZA BATANDUKANYE INTUNGANE N’ABAGOME››

Uyu munsi Yezu arageza ku bamuteze amatwi umugani akoresha yumvikanisha Ingoma y’Ijuru, amaherezo mahire y’abayikunze n’amaherezo ateye agahinda y’abayihakanye. Ingoma y’Ijuru imeze nk’urushundura ruroba amafi meza n’amabi mu nyanja. Ariko igihe cyagera bakitonda bagatoramo afite akamaro baterera mu gitebo. Naho atagafite agatabwa ubudatoragurwa. Ayo mafi meza Yezu arayagereranya n’intungane abamalayika bazatoranya mu bandi ku munsi w’imperuka maze bakazatura muri Kristu aho bazizihirwa ubuziraherezo. Naho amafi mabi, Yezu arayagereranya n’abagome bazaganishwa mu nyenga y’umuriro aho bazaririra kandi bagahekenya amenyo ubuziraherezo.

Yezu Kristu wapfuye akazuka aje iwacu rero none kugira ngo atuburire atumenyesha urudutegereje. Bityo twitegure twemera kwinjira mu rukundo rwe. Twitegure twemera kumuhereza ubuzima bwacu bwose ngo abubumbemo icyo ashaka n’uko abishaka. Kuko twese turi mu kiganza cya Data Uhoraho nk’uko ibumba riri mu kiganza cy’umubumbyi (Isomo rya mbere). Abemera kwirekurira mu kiganza cya Kristu abahindura ikuzo rya Se Uhoraho maze roho yabo igahora imuhunda ibisingizo (Zaburi ya none).

Yezu aje adusanga muri Kiriziya none ngo adufashe kuyitagatifurizamo twirinda icyatuma tubarirwa mu gico cy’abagome. Twirirwe se twibaza ngo umugome ni nde? Cyangwa se ngo ubugome n’iki? Ibi bibazo Yezu n’intumwa ze baduhaye kenshi ibisubizo byabyo (Mk 7,21-23; Gal 5, 13-25). Ariko tubirengaho akenshi maze tukabyitekerereza uko tubyumva.Nyamara muri Kristu no muri rusange umugome ni umuntu wese wanze kwakira Urukundo nyampuhwe rwa Yezu Kristu wapfuye akazuka ngo ayoborwe na rwo; maze agahitamo gukora ibihitana roho ye bitoroheye n’iz’abo bahura. Igihe cyose rero dukora ibinyuranye n’ibyo Yezu udukunda aduhamagarira tuba turimo kugoma. Tuba tugomera Ingoma y’Urukundo rwa Kristu. Niba dukora gutyo ubwo turi abagome. Ubucibwe bw’iteka buradutegereje niba tutemeye ngo Yezu Kristu atwigarurire none.

Hari ushobora kwibeshya ko umugome ari umurozi n’umwicanyi gusa. Maze bagera ku musinzi bati ‹‹ yahembutse››. Bagera ku mujura n’umubeshyi bati bazi ‹‹ kwihahira››. Bagera ku musambanyi bati ‹‹kugoma ni ukumufata ku ngufi. Naho iyo mwumvikanye NTA KIBAZO…Imyumvire nk’iyo ireze. Kuko ab’isi bafite inyigisho bahanahana kugira ngo batere ibitotsi umutimanama wabo woye gukomeza kubacira urubanza. Ndetse abantu bageraho bakihandagaza, maze itegeko rya Kristu bakarisimbuza ayabo. Mu gihe Yezu agira ati ‹‹ subiza inkota yawe mu rwubati, kuko abarwanisha inkota bose bazicishwa inkota››(Mt 26, 52). Twe ibyo tukabirengaho maze tugahera iburengerazuba kugera iburasiro bwaryo dutora amategeko yemerera abantu kwica bagenzi bacu b’abanyantege nke kurusha abandi (abana bakiri mu nda). Mu gihe Kristu avuga ati ‹‹mwumvise ko byavuzwe ngo ntuzasambane, jyeweho, mbabwiye ko ureba umugore akamwifuza mu mutima we aba yamusambanyije››(Mt 5,27); twebwe tugatinyuka kwigisha inyigisho z’ubukozi bw’ibibi hakoreshejwe amashusho cyangwa inyigisho zihabwa urubyiruko zitabanje gucishwa mu kayunguruzo k’Ivanjiri. Mu makosa akomeye isi y’iki gihe izabazwa harimo kuyobora urubyiruko mu nzira y’ubusambanyi tubeshya ngo ni uburyo bwo kubarinda inda z’indaro na SIDA.

Ariko Yezu Kristu wapfuye akazuka aradukunda byahebuje. Kutubwira atyo ntagamije kudukura umutima kuko ingoma ye atari iy’igitugu. Ingoma ye ni iy’urukundo adusanganije atwinginga ngo dusohoke burundu mu ngando y’abamugomera. Ba bandi bamwigometseho ku mugaragaro badatinya kuvuga ko nta gaciro afite; ko n’ibye batabikeneye. Cyangwa ba bandi bifatanya na we ku karimi no mu ruhame gusa. Ariko bagera mu ibanga akamwamaganisha ibikorwa byabo cyangwa imvugo. Yezu rero aje uyu munsi kuduhumuriza no kuduhumura. Ngo hato ejo tutazasanga twaritandukanyije n’Urukundo rwe. Maze abatwibeshyagaho ubutungane bakazatangazwa no kutubona dutokomberera kwa Setiku, duhekenyera amenyo kwa Muhakanyi.

Umubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi w’Ijuru n’isi, nahe buri wese uyu munsi kwakira Yezu Kristu wapfuye akazuka no kumubera Umuhamya uhamye mu bihe byose n’ahariho hose.