Isomo: Abanyagalati 1,13-24

Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo intumwa 

yandikiye Abanyagalati 1,13-24

Bavandimwe, mwumvise kandi imigirire yanjye kera nkiri mu kiyahudi: ko natotezaga bikabije Kiliziya y’Imana nshaka kuyitsemba. Kandi benshi mu bo tungana, dusangiye n’ubwoko nabarushaga gukurikiza idina ya kiyahudi, nkabasumbya ishyaka mu guharanira umuco karande w’abasokuruza. Nyamara umunsi Uwanyitoranyirije nkiri mu nda ya mama, yampamagaye ku bw’ineza ye ngo ampishurire Umwana we, kugira ngo mwamamaze mu mahanga, ako kanya nahise mpaguruka nta we niriwe ngisha inama, habe no kuzamuka i Yeruzalemu ngo nsange abantanze kuba intumwa; ahubwo nagiye muri Arabiya, nyuma ngaruka i Damasi. Nyuma y’imyaka itatu, ni bwo nazamutse i Yeruzalemu kureba Petero, tumara iminsi cumi n’itanu. Nta yindi ntumwa twabonanye uretse Yakobo umuvandimwe wa Nyagasani. Ibi mbandikira, dore ndi mu maso y’Imana, simbeshya. Hanyuma naje mu ntara ya Siriya na Silisiya. Kiliziya za Kristu ziri mu Yudeya zari zitarambona, usibye ko zumvaga bavuga nfo “wa wundi wadutotezaga kera, asigaye yamamaza ukwemera yahoze arwanya.” Nuko zigasingiza Imana kubera jye.