Isomo: Abanyagalati 1,6-12

Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa

yandikiye Abanyagalati 1,6-12

Bavandimwe, ntangazwa n’ukuntu, mu kanya gato, mutangiye gucika ku wabahamagariye ineza ya Kristu, mugashikira indi Nkuru Nziza. Si uko haba hari indi Nkuru Nziza ibaho. Ni uko hadutse abantu bashaka ko muhagarika imitima, bashaka no guhindura Inkuru Nziza ya Kristu. Ariko rero, hagize ubigisha Inkuru Nziza atari iyo twabigishije, kabone n’aho yaba umwe muri twe, cyangwa umumalayika umanutse mu ijuru, arakaba ikivume! Mbese nk’uko twabibabwiye, kandi n’ubu ngubu mbisubiyemo: uzabigisha Inkuru Nziza itari iyo mwakiriye, arakaba ikivume! Mbese ubu ngubu nkurikiranye gushimwa n’abantu cyangwa Imana? Aho ntimugira ngo mparanira kuneza abantu? Mbaye nkigamije kuneza abantu, sinaba nkiri umugaragu wa Kristu. Mbibamenyeshe rero, bavandimwe, iyo Nkuru Nziza nabigishije si iy’umuntu, si n’umuntu nyikesha, kandi si umuntu wayinyigishije: ni Yezu Kristu wayimpishuriye.