Catégories
Amasomo matagatifu UMWAKA B

Isomo: Abanyagalati 2,1-2.7-14

Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo intumwa

yandikiye Abanyagalati 2,1-2.7-14

Bavandimwe, nyuma y’imyaka cumi n’ine, nongera kuzamuka i Yeruzalemu, ndi kumwe na Barinaba, na Tito ndamujyana. Nazamutseyo ari uko Imana yabimpishuriye. Mbanyuriramo ibyerekeye Inkuru Nziza nigishaga mu mahanga; abayobozi bo nyibasobanurira birambuye twiherereye. Kwari ukugira ngo menye niba nirukira cyangwa narirukiye ubusa. Ahubwo ndetse babonye ko nashinzwe kwamamaza Inkuru Nziza mu batagenywe nk’uko Petero yayishinzwe mu bagenywe, kuko Uwahaye Petero kuba intumwa mu bagenywe, ni na We wampaye kuba intumwa mu banyamahanga. Nuko Yakobo, Petero na Yohani, kandi ari na bo bitwa inkingi, bamaze kumenya ingabire nahawe, turumvikana baduhereza ukuboko, jyewe na Barinaba, ngo twebwe tujye mu banyamahanga, naho bo mu bagenywe. Batwihanangirije ikintu kimwe rudori: ko tuzajya twibuka abakene; ari na cyo nihatiye gukora. Nyamara ariko, ubwo Petero yazaga Antiyokiya, nahanganye na we kuko byari ngombwa kumugaya. Koko rero, mbere y’uko haza abantu bo mu gice cya Yakobo, yasangiraga n’abanyamahanga. Aho baziye, aravunura, aritarura, byo gutinya abagenywe. N’abandi Bayahudi bigana uburyarya bwe, bigeza aho na Barinaba yoshywa na bo kuryarya bene ako kageni. Jye rero mbonye ko batagororokeye ukuri kw’Inkuru Nziza, mbwira Petero bose barora nti “Niba wowe w’Umuyahudi ugenza nk’abanyamahanga aho kugenza kiyahudi ushobora ute guhatira abanyamahanga kugenza kiyahudi?”