Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo intumwa
yandikiye Abanyagalati 3,1-5
Mbega ngo muraba abapfu, bakristu bo mu Bugalati! Ni nde wabararuye kandi mwareretswe uko Kristu yabambwe? Ndifuza ko mumenyesha iki cyonyine: ari ukuzuza amategeko, ari no kwakira ukwemera, icyabahesheje Roho ni ikihe? Mbese mwabaye abapfu bigejeje aho? Mwatangiye ibintu mufashijwe na Roho, none mwibwiye ko bizuzurizwa mu ruhu rw’umubiri? Mbega kuruhira ubusa? Ubonye n’iyo biba ku busa nyine! Mbese nyine, Ubaha Roho, akabakoramo ibitangaza, abigirira ko mwujuje amategeko cyangwa ko mwakiriye ukwemera?