Isomo: Abanyagalati 3,22-29

Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo intumwa

yandikiye Abanyagalati 3,22-29

Bavandimwe, ahubwo rero Ibyanditswe byabohesheje byose ingoyi y’icyaha kugira ngo isezerano rizuzurizwe abemera Yezu Kristu. Mbere y’ko igihe cy’ukwemera kigera, twari nk’imfungwa turinzwe n’amategeko, dutegereje uko kwemera kwagombaga guhishurwa. Bityo rero, amategeko yaradushoreye adushyikiriza Kristu kugira ngo tuzahabwe ubutungane tubikesha ukwemera. Ubu rero, kuva aho haziye ukwemera, ntitugishorewe, kuko mwese muri abana b’Imana mubikesha kwemera Kristu Yezu. Kandi ni koko, mwebwe mwese ababatijwe muri Kristu, mwambaye Kristu. Nta Muyahudi ukiriho, nta Mugereki, nta mucakara, nta mwigenge, nta mugabo, nta mugore, kuko mwese muri umwe, muri Yezu Kristu. Ubwo rero muri aba Kristu, noneho ni mwe rubyaro rwa Abrahamu, ni mwe rero muzengurukana umurage wasezeranywe.