Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo intumwa
yandikiye Abanyagalati 3,7-14
Bavandimwe, mubimenye rero: abemera ni bo bana ba Abrahamu. Ibyanditswe byabibonye kare ko Imana izatagatifuza amahanga ku mpamvu y’ukwemera, byo byahanuriye Abrahamu ngo “Imiryango y’isi izaguherwamo imigisha.” Bityo rero, abemera bahabwe umugisha hamwe na Abrahamu w’umwemezi. Naho abitwaza ibikorwa by’amategeko, bikururira umuvumo kuko byanditswe ngo “Arakaba ikivume utuzuza ibyanditswe byose mu Gitabo cy’Amategeko.” Ni ikintu kigaragara kandi ko mu maso y’Imana, nta muntu n’umwe waba intungane abikesha amategeko kuko “intungane izabeshwaho n’ukwemera.” Amategeko kandi ntahuje n’ukwemera yo avuga ngo ” umuntu uzubahiriza ibyo, bizamubeshaho.” Kristu yadukijije umuvumo w’amategeko, yihindura umuvumo ari we, ari twe agirira, kuko byanditswe ngo “Umanitse ku giti wese ni umuvumo.” Ibyo ari ukugira ngo umugisha wa Abrahamu usesekare ku mahanga muri Kristu Yezu, kandi duhabwe mu kwemera Roho twasezeranyijwe.