Isomo: Abanyagalati 4,22-24.26-27.31; 5,1

Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo intumwa

yandikiye Abanyagalati 4, 22-24.26-27.31; 5,1

Bavandimwe, koko rero biranditswe ko Abrahamu yagize abahungu babiri ; umwe yavutse ku muja, undi ku mugore utigeze ubuja. Ariko uw’umuja yavutse ku bwa kamere mubiri, naho uw’umugore utari umuja avuka ku bw’isezerano. Ibyo ni incamarenga. Abo bagore bashushanya amasezerano uko ari abiri : rimwe ryo ku musozi wa Sinayi,rikabyarira ubuja, ni Hagara. Naho Yeruzalemu yo mu ijuru irigenga, ni yo umubyeyi wacu. Koko rero byanditswe ngo «Ishime mugore w’ingumba, wowe utigeze ubyara, rangurura maze uvuze impundu, wowe utamenye ububabare bw’igise, kuko abana b’intabwa baruta ubwinshi ab’ubana n’umugabo ». Bityo rero, bavandimwe ntituri abana b’umuja, turi abana b’umugore wigenga. Kristu yaratubohoye kugira ngo tugire ubwo bwigenge. Nimwemarare rero, mwirinde ko umutwaro w’ubucakara wakongera kubagonda ijosi.