Isomo: Abanyagalati 5,1-6

Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo intumwa

yandikiye Abanyagalati 5,1-6

Bavandimwe, Kristu yaratubohoye kugira ngo tugire ubwo bwigenge. Nimwemarare rero, mwirinde ko umutwaro w’ubucakara wakongera kubagonda ijosi. Ngaha jyewe Pawulo ndabibabwiye: muramutse mwigenyesheje, Kristy nta cyo yaba akibamariye. Nongeye kandi kwerurira umuntu wese wigenyesha, ko agomba gukurikiza amategeko iyo ava akagera. Muzaba mwitandukanije na Kristu rero, nimushakira ubutungane mu mategeko; muzaba mwivukije ineza. Naho twebwe, ni ku bwa Roho no mu kwemera dutegereje ubutungane twizeye. Kuko, ku muntu uri muri Kristu, nta cyo bivuze kuba yaragenywe cyangwa atagenywe; igifite akamaro ahubwo, ni ukwemera kujyana n’urukundo.