Inyigisho: Abasaruzi ni bake

Ku wa kane w’icyumweru cya 26 B gisanzwe,

Ku wa 04 Ukwakira 2012 

AMASOMO: 1º.Yobu 19,21-27

2º.Lk 10, 1-12 

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

Abasaruzi ni bake 

Iyi ni impuruza ya Nyagasani YEZU ubwe: imirima yeze ni myinshi, ariko abasaruzi ni bake. Iyo imyaka yeze ikabura gisarura irononekara ikaba itakiramiye abo yakaramiye. Ni ikibazo rero gikomeye. Niba imirima ya Nyagasani itabonye abayikoramo, imyaka izononekara. Cyakora, icyo kibazo gifite umuti. Ni umuti utarutwa kuko ari Nyagasani YEZU ubwe uwutubwira. Uwo muti, nta wundi ni isengesho. Gusaba Nyir’imyaka dutakamba ngo yohereze abasaruzi mu mirima ye. Kubyumvisha ugutwi kumwe biratworoheye bigasa n’ibyijyana. Nyamara byinshi mu byo YEZU atugiramo inama, akenshi byinjirira mu kw’i buryo bigasohokera mu kw’i bumoso! Ni akumiro! Ni uko byakomeje kugenda mu mateka ya Kiliziya. Hagomba ingabire yo kwitegereza ibihe turimo kugira ngo tubibonere ibisubizo bihamye. Ese ubundi ni iyihe mpamvu itumye abakozi baba bake? 

Impamvu ya mbere ituma abakozi mu murima wa Nyagasani baba iyanga, ni uko abantu bifitiye imirima yabo ibababaje. Twigira mu mirima yacu ikaturangaza maze imirima ya Nyagasani ikabura gikorera. Twese turi abana b’Imana n’ubwo hashobora kuboneka abihakana iyo sano. Uko biri kose ababatijwe magingo aya, ni benshi. Ikiranga umwana mwiza, ni ukubaha umubyeyi we kandi akishimira guhorana na we. Umwana watatiye igihango cy’iyo sano, uwo yataye umurongo, imirimo ya se nta cyo imubwiye. Twibuke YEZU igihe abwiye Mama we ati: “Mwanshakiraga iki? Muyobewe ko ngomba kuba mu nzu ya Data?” (Lk 2, 49). Icyo gihe yari afite imyaka cumi n’ibiri gusa. Nidukurikiza urugero yaduhaye, tuzatangira kumva akamaro ko kuba mu murima wa Data. Tuzazibukira kurangazwa n’imirima yacu gusa. Umwana w’umutima kandi wubaha, akora imirimo ye ariko ntiyibagirwe no gukorera ababyeyi be. Ni yo mpamvu hari abantu bashatse batigera birengagiza gukomeza gufasha ababyeyi babo. Abiraritse birenze urugero, bapfa kubona bigiye hejuru bagahita basa n’abatorongeye ntibongere kwita ukundi ku babibarutse. Uwabatijwe wese wiyibagiza gukora mu murima wa Data, ni nk’abo bana babaye ibirumbo. 

Indi mpamvu ituma abakozi baba bake mu murima wa Nyagasani, ni uko ushatse kuba uwa YEZU KRISTU koko ahura n’ingorane agatotezwa akaba yanagirirwa nabi. Benshi rero bacika intege bagahitamo kuba nk’abandi bose babona bandagaye mu isi nta cyo bemera ko kibagora. YEZU KRISTU acungira ku nkoramutima ze. Ni ba bandi cumi na babiri, na ba mirongo irindwi na babiri biyemeje guhara byose kubera Ingoma y’Imana. Abo biyemeza gukurikira YEZU kugera ku ndunduro. Bahora bitwararitse kuko bameze nk’intama rwagati mu birura. Tuzi neza ko intama iri hafi y’ikirura ihorana ubwoba igatitira. Ariko na none tuzi ko uhagarikiwe n’ingwe aravoma. Iyo wiyemeje kuba inkoramutima ya YEZU KRISTU arakurinda. Anaguha imbaraga zo gutambuka mu birura nta na kimwe kigukojejeho urwara. Twibuke igihe Bikira Mariya abwiye Nataliya w’i Rwanda kujya ajya gusengera mu ishyamba mu gicuku: hari ubwo hazaga igikoko kikamukanga. Yagiraga ubwoba bwinshi cyane, ariko kuko yari azi neza ko Bikira Mariya amuri i ruhande, ntiyigeze areka kujya gusenga mu gicuku kandi byarangiye icyo gisamagwe kitamugiriye nabi. 

Icyo inyigisho YEZU yatanze yari igamije, kwari ukudutinyura. Uwemeye kwakira inyigisho ya YEZU nta buryarya, Roho Mutagatifu aramumurikira maze agatinyuka gukorera ijuru n’ubwo ibirura bitabarika biba bimureba ay’ingwe. Hari abantu benshi bashaka kuva mu mwijima barimo, ariko babuze ababafasha kuwuvamo. Abo ni benshi ku isi yose. Kubitangira, kuvunikira roho zabo, ni uguhagurukira gukora mu murima wa Nyagasani. Ni ko kumusarurira imyaka tuyerekeza mu kigega cy’Ingoma y’Ijuru. Hari benshi bandagaye ku isi batigeze bumva inyigisho zibakangura. Hari n’abakomerekejwe n’ingero mbi zacu bigatuma bagwa hirya y’inzira y’Ijuru. 

Mu gukurikira YEZU KRISTU turangamiye uko yatwitangiye kugera ku ndunduro, duhabwa gutsinda ubwoba bw’isi n’abayo dushaka kurohora. Iyo ari YEZU koko dukurikiye nta buryarya, inyigisho zacu na zo ziba umuti uvura abavumwe na Sekibi. Inyigisho dutanga, nta kindi zigamije usibye gukundisha abantu bose YEZU KRISTU we Nzira Ukuri n’Ubugingo. Rimwe na rimwe kandi zishobora kuba inyigisho zishaririye kuko n’ubundi umuti si akaryoshye. Umuti wigiramo ubusharire kandi kuwumywa ni ko gukira. No muri ubu buryo dukoresha bw’ikoranabuhanga dutanga inyigisho, mujye mudusabira imbaraga zo guhora dutangaza ijmbo ry’Ukuri nta bwoba. Dushobora kugira igishuko cyo kumva ko ubwo ibyo tuvuga kandi twandika bizasomwa na benshi, dushobora gufata inyigisho ya YEZU tukayisukamo amazi. Ntibikabe! Umutobe wahindutse umujago utakaza uburyohe bwawo. 

Nimucyo dusabire abantu bose biyemeje gukora mu murima wa Nyagaani batsinde ubwoba bashobora kugirira ibirura biri hirya no hino. Hari ibihugu usanga abogezabutumwa kuva ku Bepiskopi kugeza ku bakuru b’imiryango remezo baramazwe n’ubwoba badashobora gutanga inyigisho zikiza. Ahari ubugwari, ubujiji n’ubwoba, inyigisho zitangwa usanga ari amagambo y’abantu adashobora gukiza roho. Amatwara abitwa ko bogeza Inkuru Nziza bagira arushaho gucumuza benshi aho kubacungura. Dusabire abepiskopi, abapadiri, abihayimana n’abakateshisite gukunda YEZU KRISTU kuruta byose, kureka imirima yabo bakegukira gukora mu murima wa Nyagasani; tubasabire gutsinda ubwoba n’uburangare maze bahore barangurura ijwi ryabo bamamaza Ukuri gukiza banamagana amafuti n’ibinyoma binyombora bamwe bibaganisha mu nyenga y’umuriro. 

Nidukunda YEZU KRISTU tukamukurikira nta bwoba, nta kabuza hari benshi bazahinduka kandi bere imbuto nyinshi. Ni cyo YEZU KRISTU adutegerejeho. Tubisabirane. 

YEZU KRISTU ASINGIZWE

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE UBU N’ITEKA RYOSE.